Kayonza : Sobanukirwa akamaro k’ibiti ku nyamaswa zo muri pariki y'Akagera

 Mu kiganiro umunyamakuru wa  radio Izuba agirana n'abakozi ba  pariki y’Akagera iherereye mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza ,Gatsibo ,Nyagatare abayituriye  basabwa kuyibungabunga kugira ngo urusobe rw'ibinyabuzima ruyirimo rukomeze kubaho .

Apr 1, 2025 - 12:20
Apr 1, 2025 - 16:48
 0
Kayonza : Sobanukirwa akamaro k’ibiti  ku  nyamaswa zo muri pariki y'Akagera
Kimwe mu biti byo muri pariki bitanga ubuhehere

Ngiruwonsanga  Alphonse umukozi wa pariki y’Akagera ushinzwe kuyihuza n'abaturage bayituriye mu kiganiro ku biti yagize  ati’’ Nibyo pariki y’Akagera koko niyo y'umukenke ifite urusobe rw'ibiyirimo harimo nizo nyamanswa z'amoko yose habarizwa inyamaswa ishanu zinkazi nk’intare, inzovu ,inkura, ingwe, imbogo urumva rero harimo ibiti byinshi bizifasha gukomeza kugira ubuzima bwiza ndetse n’ibiti bigafashwa nizo nyamanswa gukomeza kumera ''.

Arongera ati ''Tugarutse ku buzima bw’ibiti n’inyamanswa icyo bifashanya byose birunganirana inyamanswa iyo ibonye aho yugama izuba iba imeze neza cyangwa iyo ibonye aho irara ndavuga iryo shyamba, urumva ko rifasha inyamanswa ikindi ibiti nibyo zirya nk’inzovu nubwo abenshi baziko zangiza ibyo biti kuko usanga zibivunagura ariko ziba zigira ngo hatohe ibindi byiza ariko zinafasha twa twana twazo tuba tutaragera ku rwego rwo kurya ibyo biti biri hejuru, ingwe yo murabizi ko yibera hejuru mu giti urumva ko ibiti bifite akamaro ku nyamanswa ndetse nazo zikabifasha no kumera ''.

Usibye no ku nyamanswa kubuzima bw'abantu  ibiti bifite akamaro kanini cyane kuko niho hava umwuka  wo guhumeka . Ngiruwonsanga ati ''Turabasaba kujya bagira nibura ibiti nka bitatu ku rugo abaturiye umuhanda bajye babiteraho na bamukerarugendo nibasura pariki bagende babona ko Abanyarwanda tuzi kubungabunga ibidukikije ibi bizatuma n'ikirere cyiduha umwuka mwiza harimo n’imvura kuko ahari ubutayu akenshi nta mvura ihagwa twige kwita ku bidukikije .Uyu mukozi wa pariki  arakomeza ati '' Nka pariki y’Akagera  byumwihariko abayituriye buri mwaka dufasha abaturiye  kubona ibiti bitandukanye byo gutera aho iwabo, kubigo by’amashuri tubafasha kubona iby'imbuto kugira ngo turusheho gufatanya na Leta kurwanya imirire mibi iyo tubahaye nk’igiti tubasaba ko bakitaho kuko tuzabasura tukamenya niba barasobanukiwe akamaro k'urusobe rw'ibinyabuzima  iyo dusanze bita kuri ibyo biti tugira icyizere ko nta mu turage uturiye pariki y’Akagera uzazamo kuyangiza ashakamo inkwi cyangwa ubwatsi''

Asoza  agira Ati’’ Sinabura gushishikariza abaturage bose n'Abanyarwanda gusura pariki y’Akagera kuko niy'Abanyarwanda siy'abanyamahanga ,ibiciro ku bantu bishyize hamwe biba  byoroshye .Uyu mukozi kandi akomeza asaba abaturage baturiye pariki y’Akagera kuyibungabunga batanga amakuru kuhagaragara ba rushimusi no gusigasira ibikorwa biva mu gusaranganya amafaranga aturuka ku bukerarugendo mu bikorwa bagenda bakorerwa n’iyi pariki .

Uwayezu  Mediatrice