Rwamagana: Huzuye isoko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi bagera ku 1200

Isoko ry’akarere ka Rwamagana ryari rimaze imyaka isaga itatu ryubakwa mu buryo bugezweho aho benshi barimo abacuruzi ndetse n’abaturage bari barifitiye amatsiko; ubu ikiciro cyaryo cya mbere kiri gukorerwamo.

Jul 11, 2025 - 15:06
Jul 14, 2025 - 15:58
 0
Rwamagana: Huzuye isoko  rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi bagera ku 1200

Iri soko rishya ry’akarere ka Rwamagana mu bigaragarira amaso ritandukanye n'iryari rihari mbere kuko ubu abacuruza ibiribwa bakorera mu gice cyo hasi cy’inyubako yaryo, naho abacuruza ibindi bisanzwe birimo imyenda bagakorera mu gice cyo hejuru.

Abacuruzi batandukanye baganiriye n'ibitangazamakuru bya IZUBA batangaza ko rifite isuku ndetse bakaba bafite n’ibibanza byisanzuye ku buryo nabajyaga bagira ikibazo mu bihe by’imvura cg se abicwaga n’izuba bitazongera kubaho.

Habimana Celestin ni umucuruzi muri iri soko, yagize ati "Icya mbere gikomeye kuri njye ni uko rifite umutekano harimo ibyuma bifata amashusho (Cameras) ku buryo uramutse wibwe byakoroha kumenya uwakwibye, ikindi ni uko aha turi ubundi hari icyondo kinshi cyane n'ibyo ducuruza bikandura."

Yakomeje agira ati "Urabona aha hose hameze neza  ndetse no mu nzu imbere urabona ko ari amakaro, twizeye ko n’abaguzi bazaba benshi kuko bazaba badusanga ahantu heza cyane ko Rwamagana isanzwe ari umujyi."

Imanirareba Elinata acuruza ibirayi muri iri soko, yagize ati” kera twahoze dukorera mu isoko rifite umwanda kandi ritajyanye n’igihe, wasangaga tunyagirwa mu gihe cy’imvura ndetse no mu gihe cy’izuba ugasanga duhura n’ibibazo."

Arongera ati "Turi gukorera mu isoko ryiza, ririsanzuye ubundi wasangaga ducucitse, dukandagirana ariko ubu rwose n’ibisima ducururizaho birisanzuye ntawubangamira undi, kandi n’abaguzi baratugana nta mubyigano uhari. Turashimira Leta yacu n’ubuyobozi bwiza butekereza kuba bwakubaka igikorwaremezo nk'iki."

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iri soko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi benshi ugerenanije n'abo ryakiraga mbere, nk'uko bitangazwa n'umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab.

Ati "Iri soko rije gusubiza ikibazo cyari gihari kuko umujyi wa Rwamagana uri gutera imbere cyane. Twari dufite agasoko gashaje katarengaga abantu 250, ubu twubatse isoko rinini rya kijyambere rishobora kwakira abacuruzi bagera ku 1200 yaba abacuruza ku bisima ndetse no mu mazu kandi iki ni icyiciro cya mbere gusa; bivuze ko no mu gihe icyiciro cya kabiri kizaba cyuzuye ni ubushobozi bwo kwakira abandi bantu benshi."

Yongeyeho ko icyiciro cya kabiri cy'iri soko kizaba gifite inyubako zigeretse kugera ku nshuro hafi 4, zikazaba zitangirwamo izindi serivisi abantu bashobora gukenera mu gihe baremye isoko harimo nk’aho gufatira amafunguro.

Ikiciro cya mbere kiri soko cyatangiye gukorerwamo, cyuzuye gitwaye agera kuri  miliyali 2 na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.