Rwamagana:Gahunda izwi nk'Umutuzo mu Gacaca yacubije ibibazo by'amakimbirane

Gahunda y'Umutuzo mu gacaca yatangijwe n'ubuyobozi bw'umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamgana igamije gukemura amakimbirane hagati y'abashakanye aho basanga abaturage mu ngo zabo bakabaganiriza.

Jul 11, 2025 - 15:59
Jul 11, 2025 - 16:23
 0
Rwamagana:Gahunda izwi  nk'Umutuzo mu Gacaca yacubije ibibazo by'amakimbirane
Abashakanye bahoze mu makimbirane bahurizwa mu Gacaca (Ifoto /Jane U.)
Rwamagana:Gahunda izwi  nk'Umutuzo mu Gacaca yacubije ibibazo by'amakimbirane
Rwamagana:Gahunda izwi  nk'Umutuzo mu Gacaca yacubije ibibazo by'amakimbirane
Rwamagana:Gahunda izwi  nk'Umutuzo mu Gacaca yacubije ibibazo by'amakimbirane

Imwe mu miryango yo mu murenge wa Munyiginya yabanaga mu makimbirane ubu ikaba yarayavuyemo ivuga ko ibikesha gahunda y’ Umutuzo mu Gacaca.

Nyiramahirwe Chantal n'umugabo we ni umwe mu miryango yabanaga mu makimbirane imyaka irenga 15  intonganya no kurwana ni bimwe mu byabarangaga ku buryo bari barahuye  n’abantu batandukanye bakagerageza kubunga bikanga ,gusa bavuga ko aho bahuriye na komite ishinzwe  gahunda y’Umutuzo mu Gacaca  byatumye basubiza amaso inyuma  biyemeza  gusenyera umugozi umwe bemeranya kubana neza nta makimbirane.

Umugore yagize ati”Nashatse  mu mwaka wa 2006 amakimbirane atangira 2008 ubwo twari tubyaye umwana umwe  ,amakimbirane yahereye ku mafaranga y’imperekeza yarahawe mu kazi atangira kujya ambwira nabi ,bukeye atangira no kunkubita kandi njye nakuze ntaziko umugore akubitwa cyangwa se ko abwirwa nabi dore ngaya amabara n'ubu ndacyayafite ,nahise mfata umwanzuro ndataha njya mu rugo iwacu amezi atandatu ashize iwacu barambwira bati subira mu rugo uri umugore w’isezerano nuko ndagaruka,ndaza dukomerezaho aho twari tugeze rimwe nkajya gusaba icumbi ubanza muri izi ngo duturanye ntaho ntaraye ,mbese tubaho muri ubwo buzima kugeza ejo bundi aho abayobozi bazaga hano mu rugo kutuganiriza ,gahoro gahora natwe bagenda tukaganira birangira tuje kubana neza ariko abandi bari baragerageje byaranze rwose .”

Umugabo we nawe yagize ati” Amakimbirane nta cyiza cyayo kandi burya ni ukutamenya kuko iyo uyavuyemo nibwo ubona ibibi byayo  urugero nkanjye nta kintu nari nkigira twabaga twaraye dushyamiranye nkuko bwacya itungo nkaba ndarigurishije nkigira kuyanywera ntacyo wageraho ahubwo nibyo umuntu atunze arabigurisha,rwose turashimira ubuyobozi bwacu bwafashe intambwe bukaza mu rugo kuduhugura binyuze muri gahunda y’Umutuzo mu gacaca kuko ubu dushyize hamwe duteye imbere.”

Ubuyobobozi bw’uyu murenge wa Munyiginya buvuga ko gahunda y’Umutuzo mu gacaca yagiyeho nyuma yuko babonaga umubare w’ababana mu makimbirane ugenda wiyongera . Mukantambara Brigitte  ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge  ati”Twabonaga mu miryango harimo ikibazo cy’amakimbirane kandi mukuyakemura tukabona ntibikemuka nkuko twabyifuzaga ,tubona ko iyo baje mu nteko kuvuga ibibazo byabo bavuga bikeya ,niko twatekereje ku buryo bwo kujya tubararika tukababwira ko tuzabasura iwabo mu rugo ndetse iyi gahunda tuyita umutuzo mu gacaca ku buryo twagendaga tukabatega amatwi hanyuma tukabagira inama yicyo bakora,iyo bidakemutse turongera tukabasura na komite iba iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.”

Uyu muyobozi yongeraho  ko mu miryango igera kuri 52 yabanaga mu makimbirane mu mezi 6 ashize 36 imaze kuyavamo babikesha iyi gahunda kandi abayavuyemo nabo bakaba bifashishwa mu gukangurira abayarimo kuyavamo.

Muri uyu  mwaka wa 2025 umurenge wa Munyiginya wahawe ishimwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu rwego rwo guhanga agashya bakarwanya amakimbirane  binyuze muri gahunda y’Umutuzo mu gacaca .

Jane Uwamwiza /Rwamagana