Club World Cup: Chelsea yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe itsinze PSG 3-0
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yanditse amateka atazibagirana mu mupira w’amaguru ku Isi, itsinda Paris Saint-Germain (PSG) ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ry’Isi ry’Amakipe (Club World Cup) ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino wakurikiwe n’imbaga y’abafana baturutse imihanda yose y’Isi, harimo n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’umugore we Melania Trump, ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye z’umupira w’amaguru.
Chelsea yigaragaje kuva ku munota wa mbere, ikinira ku muvuduko wo hejuru ndetse inashyira igitutu kuri PSG. Rutahizamu Cole Palmer yatsinze ibitego bibiri byihuse, anagora cyane ba myugariro b’ikipe y’abafaransa.
Igitego cya gatatu cyatsinzwe na João Pedro ku munota wa 45, gikomeza guhumuriza abanya-Londres bari baje gushyigikira ikipe yabo.
PSG yagerageje kugerageza amahirwe mu minota ya mbere, ariko Désiré Doué aratakaza uburyo bwabazwe ateye umupira hejuru y’izamu. Umukino warangiye PSG ifite abakinnyi 10 nyuma y’uko João Neves ahawe ikarita itukura ku munota wa 85, azize gukurura imisatsi ya Marc Cucurella wa Chelsea.
Abakinnyi bahize abandi n’ibihembo bikomeye Nyuma y’umukino:
Cole Palmer yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Désiré Doué yabaye umukinnyi muto w’irushanwa.
Robert Sanchez, umunyezamu wa Chelsea, yahawe igihembo cy’umunyezamu mwiza.
Chelsea yahawe ibihembo bigera kuri miliyoni $125, harimo $40M zo gutsinda umukino wa nyuma na $85M zo kugera ku cyiciro cya nyuma binyuze mu mikino iyiganisha ku mukino wa nyuma.
Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yashimwe n’abakinnyi be ndetse aterurwa mu byishimo ubwo bari bamaze kwegukana igikombe. Yatangaje ko "gutsinda PSG mu mukino wa nyuma ari ikimenyetso cy’uko Chelsea iri kubaka ikipe ikomeye y’ejo hazaza."
Iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku migabane yose rizasubukurwa mu mwaka wa 2029, aho biteganyijwe ko rizongera kwakirwa n’igihugu kitazatangazwa vuba aha na FIFA.
Lucien KAMANZI
