Umunyarwanda Ntwari Fiacre arifuzwa na Yanga SC
Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania nayo yinjiye mu makipe yifuza umunyezamu Ntwari Fiacre watandukanye na Kaizer Chiefs muri Gicurasi 2025.
Uyu munyezamu w’imyaka 25, ntabwo yagize umwaka mwiza muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo kuko ubwo yari ayigezemo avuye muri TS Galaxy, yatsinzwe ibitego 11 mu mikino irindwi.
Ibi byatumye atakaza umwanya ubanza mu kibuga bityo birangira atandukana nayo muri Gicurasi.
Umunyamakuru ukomeye muri Afurika by’umwihariko mu makuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi Micky Junior, yatangaje ko Yanga iri mu makipe akomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yatangiye guterekeza kuri uyu munyezamu w’Umunyarwanda.
Ntabwo ari iyi kipe gusa imwifuza kuko amakuru avuga ko anifuzwa n’andi y’i Burayi ndetse no muri Arabie Saoudite.
Iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania yifuza Ntwari Fiacre, itegerejwe mu Rwanda ku itariki ya 15 Kanama 2025 ubwo izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports nka kimwe mu bikorwa bigize ‘Rayon Day ya 2025'.
Yanga SC iri mu makipe amaze kubaka izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuri uyu Mugabane muri rusange, bishimangirwa n'ibikombe 31 bya Shampiyona.
Yakinnye umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu 2023 mu gihe mu mwaka ushize w’imikino yari mu matsinda ya CAF Champions League.
Lucien KAMANZI
Yanga SC ifite ibigwi mu karere irifuza Ntwari Fiacre ukomoka mu Rwanda
