Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi
Kuva irushanwa ry’Igikombe cy’Isi mu mupira w’ amaguru ryatangira mu 1930, ryabaye urubuga rw’amateka n’ibigwi byanditswe n’abakinnyi mu bihe bitandukanye. Mu myaka irenga 90 ishize, bamwe mu bakinnyi b’indashyikirwa bagaragaje ubuhanga budasanzwe bwo gutsinda ibitego, bituma amazina yabo ahora yibukwa mu mateka y’umupira w’amaguru. Dore abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Umunya- Argentine Lionel Messi ndetse n’ umudage Miroslav Klose bose bamaze gutsinda ibitego 16. Ubusanzwe uyu munya- Argentine wakiniye FC Barcelona, PSG na Inter Miami mbere yo gukina umukino waraye uhuje Argentine na Alg eria, yarafite ibitego 13 gusa muri uyu mukino yaje gutsinda ibitego 3 bituma yuzuza ibitego 16 kandi bishobora no kwiyongera kuko aracyafite imikino yo gukina muri iki gikombe cy’Isi 2026.
Naho umudage Miroslav Klose wakiniye amakipe arimo akiniye Werder Bremen, Bayern Munich na Lazio. Yakinnye ibikombe by’isi bya 2002, 2006, 2010 na 2014. Ni we warumaze igihe kinini ayoboye uru rutonde ni ibitego 16.
Umunya-Brazil Ronaldo Nazário watsinze ibitego 15. Uyu yakiniye amakipe arimo PSV, Barcelona, Inter Milan, Real Madrid na AC Milan, akaba kandi yaranakinnye igikombe cy’ isi cyo 1994, 1998, 2002 na 2006. Azwi cyane ku gikombe yatwaye mu 2002 ubwo Brazil yatsindaga Ubufaransa.
Umudage Gerd Müller ndetse n’ Umufaransa Kylian Mbappé bombi bafite ibitego 14. Umukino Kylian Mbappé yaraye atsinzemo ibitego bibiri ikipe y’igihugu ya Senegal byatumye yuzuza ibitego 14, bihita binamugira umufaransa umuaze gutsindira iyi kipe y’ igihugu ibitego byinshi aho yujuje ibitego 58 aciye kuri Olivier Giroud ufite 57. Mu gihe rutahizamu waturukaga mu Budage bw’ uburengerazuba yakinnye igikombe cy’isi cyo 1970 ndetse 1974 atsindamo ibitego 14, akaba yaranakiniye ikipe ya Bayern Munich.
Just Fontaine in the colors of the France national team (source:beIn sport)
Umurafansa Just Fontaine wakiniye Nice na Reims yatsinze ibitego 13 mu gikombe cy’ isi. Uyu kandi afite agahigo kuko yakinnye Igikombe cy’Isi kimwe gusa mu 1958 ariko atsinda ibitego 13, agashyiraho agahigo katarashyirwaho nundi uwo ariwe wese.
Edson Arantes do Nascimento uzwi ku izina rya Pelé wakinnye igikombe cy’isi cyo mu Yakinnye 1958, 1962, 1966 na 1970 yatsinze ibitego 12 mu bikombe bine byose yakinnye. Uyu nyakwigendera wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka yakiniye amakipe arimo Santos na New York Cosmos.
Abandi batsinze ibitego byinshi ni umunya Hongiriya Sándor Kocsis wakiniye FC Barcelona. Uyu akaba yarakinnye Igikombe cy’Isi cya 1954 gusa, atsinda ibitego 11. Ibi bitego kandi abinganya n’ Umudage Jürgen Klinsmann wakinnye igikombe cy’isi inshuro 3; icyo mu 1990, 1994, 1998. Uyu kandi akaba yarakiniye amakipe arimo Bayern Munich, Spurs, Monaco nayandi.
Umunya Argentine Gabriel Batistuta (Source: sport 360)
Aba bo bahuriye ku kuba bose baratsinze ibitego 10. Barimo Umudage Helmut Rahn, umunya Argentine Gabriel Batistuta, Umwongereza Gary Lineker, Umunya Peru Teófilo Cubillas, Umudage Thomas Müller, ndetse n’ umunya Polonye Grzegorz Lato.
Aba bakinnyi ni bo bakoze amateka akomeye mu Gikombe cy’Isi binyuze mu gutsinda ibitego byinshi. Nubwo bamwe basezeye ruhago, amazina yabo akomeje kuba ikimenyetso cy’ubuhanga n’ubukaka mu mupira w’amaguru ku rwego rw’isi. Nu gihe abagikina bo bakomeje gushyiraho amateka yabo nabo.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

