Itsinda Healing Worship Team Rwanda, ryateguje igitaramo ryise” Neema ya Mungu Live Recording “kizafatirwamo amajwi n’amashusho ya Album yaryo ya cyenda.
Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Kamena 2026, guhera saa cyenda z’amanywa, kuri Glads Apartment, iherereye ku muhanda wa 15 werekeza i Ndera mu Mujyi wa Kigali. Album nshya bise "Neema ya Mungu" izaba igizwe n’indirimbo 10, zikaba zose zigamije kugeza ku bakunzi ba Gospel ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo mugari w’ivugabutumwa iri tsinda rikomeje gukora binyuze mu muziki.
Yagize ati: "Intego yacu ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Twateguye iyi album mu masengesho menshi kandi twizeye ko Imana izakora ku mitima y’abantu binyuze muri iki gikorwa."
Yakomeje ahamagarira abakunzi ba Gospel kuzitabira ari benshi, avuga ko biteguye ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubuyobozi bwa Healing Worship Team bwatangaje ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu, mu rwego rwo guha amahirwe buri wese wifuza kwifatanya na bo muri uyu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Iki gitaramo kizanitabirwa n’andi matsinda azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana arimo Injili bora Choir, Light Worship Team na Family of Singers, ategerejweho gufasha abazitabira iki gitaramo kugira ibihe byiza byo guhimbaza Imana.
Mu gihe iri tsinda ryitegura gushyira hanze Album ya cyenda, rikomeje no kwagura ibikorwa byaryo by’ivugabutumwa hanze y’u Rwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ryatangaje ko rifite gahunda yo gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye no gukomeza kugeza ubutumwa bwa Kristo mu mahanga.
Healing Worship Team Rwanda ni rimwe mu matsinda akomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Gospel nyarwanda. Rimaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze n’izindi.

