Burera: Igiterane cyatumiwemo “Theo Bosebabireba” kizakorerwamo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka, mu karere ka Burera hazabera igiterane kizatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya imirire mibi no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda; ndetse n’ubutumwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Sep 25, 2025 - 13:50
Sep 25, 2025 - 14:04
 0
Burera: Igiterane cyatumiwemo “Theo Bosebabireba” kizakorerwamo ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Iki giterane cyiswe "GARUKA Live Concert" cyatumiwemo umuhanzi Theo BOSEBABIREBA, kizabera mu murenge wa Cyanika; ahazwi nko mu Kidaho.

Didace TURIRIMBE, ni umuhuzabikorwa w’iki giterane. Avuga ko guhitamo kugikorera muri aka karere; ari uko gahana imbibi n’igihugu cya Uganda nka hamwe mu haturuka ibiyobyabwenge.

Ati “Impamvu twabanje Burera ni uko, mu giterane hazatangirwa ubutumwa bwo kurwanya ibiyobya bwenge, kandi buriya akarere ka Burera gahana imbibi na Uganda Kandi ibyinshi niho biva by'umwihariko umurenge tuzakoreramo wa Cyanika ukora kuri Uganda.”

Akomeza avuga ko abaturage b’aka karere bakwiriye kugira uruhare mu kugabanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge, ati “Gusa ibi bivuzeko abaturage bahano babigezemo uruhare, itunda n'ikoreshwa ry'ibiyobya bwenge  ryagabanyuka kurwego runini.”

Didace TURIRIMBE avuga ko basanze gukora ubukangurambaga gusa bidahagije ariyo mpamvu batekereje gutanga ubufasha bw’amabati yo gusakara ubwiherero, ndetse n’amatungo magufi.

 Ati “Nyuma rero twaribajije tuti abantu nitubabwira kuva mu gutunda  no gukoresha ibiyobya bwenge byabahaga imibereho, nyuma bazabaho bate?”

“Dusanga tugomba gutegura uburyo umuntu yagira ubuzima bwiza ku mubiri no kuri roho. Niyo mpamvu twashyizemo gutanga ubufasha.”

Usibye ubufasha bw’amabati ndetse n’amatungo magufi; kuri uwo munsi kandi hazaterwa ibiti by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

N’ubwo iki giterane gitangiriye mu karere ka Burera, hari gahunda y’uko igihe ubushobozi bwaboneka, kizazenguruka uturere twose tw’igihugu.