Kigali: Abaryamana bahuje ibitsina barasaba kwitabwaho
Mu Rwanda, abaturage bari mu byiciro byihariye, by'umwihariko abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+), barasaba ko serivisi z'ubuvuzi zibageraho nk’abandi baturage bose. Aba baturage bavuga ko kenshi bahura n’imbogamizi mu kubona serivisi z’ubuvuzi, ndetse izi mbogamizi zikaba zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo no ku mitegurire y’ejo hazaza habo.
Ababana bahuje ibitsina, bavuga ko mu buzima bwa buri munsi bagaragaza ko bahura n’ihezwa; ivangura no kutemerwa mu muryango mugari.
Ibi bituma batabasha kubona serivisi z’ubuvuzi ku buryo buboneye, no mu gihe bagiye kwivuza bagahura n’imbogamizi.
Ngabo Leo (izina ryahinduwe) utuye mu mujyi wa Kigali, agira ati “Ikibazo gikunze kugaragara ni uko bamwe mu baganga badashobora kutwitaho mu buryo bukwiye. Ahubwo usanga badutangatanga kuri bagenzi babo, batwishisha, bikarangira ntacyo batumariye.”
Ibi bishimangirwa na
Ati “Iyo nsubiye kwivuza, rimwe na rimwe ntekereza uburyo bagira ibitekerezo bitandukanye kubera imyitwarire yanjye, ikaba ari n’imbogamizi kuko umwuka w’ivangura ugwira inshuro nyinshi."
Leontine avuga ko kuba hari abakora mu bigo nderabuzima bagira amarangamutima atari meza ku bantu bo mu byiciro byihariye bituma, babura ubufasha bukwiye.
Aba basore n'inkumi bakaba basaba ko bakwitabwaho n’inzego z’ubuvuzi, by'umwihariko abakora mu bigo nderabuzima, kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zibagereho neza kandi ku buryo bubahiriza uburenganzira bwabo, batitaye ku myemerere cyangwa imiterere yabo.
umwe muri bo yagize bati “Minisiteri y’Ubuzima yashyiraho gahunda zihariye z’amahugurwa ku baganga n'abakozi b'ubuvuzi kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'ubuzima bwacu ndetse banamenye uburyo bwo kutwitaho mu buryo buboneye. Ibi byatuma serivisi z’ubuvuzi zitangwa nta vangura rishingiye ku myemerere cyangwa ku miterere yacu.”
Ngabonzima Louis, Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Rwanda NGO Forum on AIDS and Health Promotion, arashimangira ko buri wese, cyane cyane abo mu byiciro byihariye, akwiye kwitabwaho mu bikorwa bitandukanye.
Agira ati “Ni ngombwa ko ibi byiciro biharanira uburenganzira bwabo bwo kubona serivisi zose zibagenewe, kandi zidafite ivangura.”
Ibi byerekana ko abantu bo mu byiciro byihariye, by'umwihariko abaryamana bahuje ibitsina, bagomba guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi baturage mu kubona serivisi z'ubuvuzi.
Dr. Basile IKUZO, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri RBC, avuga ko inzego z'ubuzima zifatanyije n’ibigo nderabuzima, 70% byabyo bimaze guhabwa amahugurwa yihariye mu kuvura abantu bo mu byiciro byihariye.
Ati “Serivisi z’ubuvuzi zigomba gutangwa ku baturage bose nta vangura. Umukozi wese ugaragayeho kugenza umuntu mu buryo bubogamye aba anyuranyije n’amahame y’umwuga. Ibi bisobanura neza ko habaho ingamba zihamye zo kugabanya ivangura muri serivisi z’ubuvuzi, kandi ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, nta nkomyi.”
Kugeza ubu, itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya “ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe ari bwo bwemewe.” Ibi bivuze ko gushyingirwa ku bantu bahuje ibitsina bitaremerwa n’amategeko, ariko nta mategeko yihariye ahana cyangwa abuza abantu baryamana bahuje ibitsina.
Abo mu byiciro byihariye bavuga ko kuba amategeko adafite ibikubiyemo impinduka mu bijyanye n’ubushyingiranwe bw’abaryamana bahuje ibitsina, bitavuze ko bafite amategeko ababuza kubona serivisi nk’abandi.
Aba, basaba ko uburenganzira bwabo bwo kubona serivisi z’ubuvuzi bwubahirizwa kimwe n’abandi bose, kuko nta muntu ukwiye kwirengagizwa cyangwa guhezwa mu gihe ashaka kwivuza.
GACINYA Regina/ kigali
