Rwamagana: Abangavu batwaye inda barasaba ababyeyi kutabahoza ku nkeke

Bamwe mu bangavu batewe inda mu gihe cya covid 19 bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bahuye n’ibibazo birimo ni uko ababyeyi babo babatereranye, abandi bakabashyira ku nkeke bigatuma bava no mu rugo

Sep 22, 2022 - 15:25
Oct 2, 2022 - 23:04
 0
Rwamagana: Abangavu batwaye inda barasaba ababyeyi kutabahoza ku  nkeke
: :
playing

Aba bana bangavu  bavuga ko bashyirwa ku nkeke ndetse bakanatotezwa  n’ababyeyi babo . Umwe muri bo twise Denyse Nyiramana  ku bw’umutekano we ati ’’ Nyuma yo gutwita nahuye n’ibibazo ku buryo mama yashatse ko nyikuramo kandi ntabishaka, numva bidakwiriye ko ababyeyi bakora nkibi kuko ushobora no kwiyahura’’.

Undi mwangavu utuye mu murenge wa Kigabiro  ,Alice Mukamanzi  nawe twahinduriye amazina   avuga ko akimara gutwita yahuye n’ibibazo by guhozwa ku nkeke n’ababyeyi be , ati ’’ Mu rugo narabibahishe ariko barabimenya baranyanze mbura uko mbigira kugeza ubwo nahavuye nkajya kwikodeshereza ngahingiriza  kugira ngo mbone ibintunga  n’umwana''.

 Umuyobozi wungirije mu karere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne avuga ko bidakwiriye ko umubyeyi atoteza umwana  mu gihe atwaye inda , ati ’’ Ikintu cya mbere umubyeyi akwiriye gufasha umwana wahuye n’ikibazo cyo guterwa inda n’ukumuganiriza ukamufasha gutanga amakuru yuwamuteye inda agakurikiranwa icya kabiri ni ukumufasha gusubira mu buzima busanzwe kandi mukagira uruhare mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana kitarab’’. 

 Mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2020-2021 hagaragaye abana b’abangavu batewe inda  bagera kuri 200 abatanze ibirego bakaba ari 36% gusa.

 Uwamwiza Jane  /Rwamagana