Musanze: Abagabo bagira ipfunwe ryo gutanga ibirego by’ihohoterwa

Mu karere ka Musanze hari abagabo bahohoterwa ariko bagatinya gutanga ibirego kuko ngo hari bagenzi babo babitanga bagahabwa urw’amenyo n’inzego zibakira; uku guhohorerwa ngo bitwera ahanini na bamwe mu bagore bishora mu businzi.

Sep 25, 2025 - 16:19
Sep 25, 2025 - 16:40
 0
Musanze: Abagabo bagira ipfunwe ryo gutanga ibirego by’ihohoterwa

Kuba hari ihohoterwa ryo mu ngo rikorerwa abagabo; nyamara bagatinya kujya kurega, ngo biterwa ahanini n’uko hari ingero za bagenzi babo bajya kurega bagahabwa urwamenyo, bagaragarizwa ko nta mugabo ukubitwa n’umugore.

Iri hohoterwa,ngo ahanini riterwa no kuba hari bamwe mu bagore bumva nabi ihame ry’uburinganire bakigira indakoreka.

Aha niho usanga ngo hari abagore bishoye mu businzi, bakibagirwa inshingano mu ngo zabo nk’uko bitangazwa n’umubyeyi wo mu murenge wa Kinigi, ndetse ba bagenzi be.

Ati “Uburinganire babukoresheje nabi kubera ko ngo kera bari barahejejwe inyuma abagabo bagashyirwa imbere. Aho kugira ngo bumve ko bahawe agaciro bakwiriye gukora inshingano zabo uko biri, bibera mu kabare!”

Mugenzi we nawe yunzemo ati “Abagore ahanini muhurira mu kabari, ugasanga icyo kibazo ni kinini cyane. Ugasanga uri kugorobereza ngo urebe ko burira, ugataha saa Mbiri; umugore akagusanga mu rugo saa Tatu!”

Uku kwishora mu businzi, bigira zimwe mu ngaruka, zirimo ko hari bamwe mu bagabo bahohoterwa, gusa bagahitamo kuryumaho.

Umwe yagize ati “Nyakubahwa Minister, wari uzi ko abagabo bakubitwa? Barahondwa da! Hanyuma bakamiriranya (bakaryumaho)!

Venuste (Izina yahawe), atuye mu murenge wa Cyanika; yatanze ubuhamya bwa bamwe mu bagabo azi bahohotewe, nyamara batanga ibirego ntibihabwe agaciro.

Ati “Nabonye umukozi wa RIB abaza umugabo ati ese ukubitwa ute n’umugore wa mugabo we? Ndetse uwo mugabo twari tunaturanye!”

Arakomeza ati “Hari n’uwo nigeze njya mu kibazo cye, ariko tugiye mu byabo dusanga umugabo yakubiswe! Ntabwo ari kera cyane nta mwaka urashira. Mu by’ukuri iyo umugabo agiye gutanga ikirego kuri RIB cyangwa no ku murenge yewe no ku kagari, baraguseka cyane.”

Avuga ko ibi aribyo bituma n’abandi badatanga ibirego, ati “Nk’ubu niba narabonye urugero rw’abantu batatu mvuze, njyewe biramutse bimbayeho sinagitanga ahubwo urugo naruta, simbabeshya!”
Umugenzuzi w'iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzizanye Umutoni Gatsinzi Nadine, asaba inzego kwakira uwo ari we  wese wahuye n'ihohoterwa.

Ati “Turashishikariza abagabo baba bahura n’ibyo bibazo, inzego zirahari kugira ngo zibakire; ngira ngo hagaragaye n’ikibazo cy’inzego zitabyitwaramo neza, abayobozi bo muri izo nzego babyumvise aho bishobora kuba bikorwa bikosoke, igihe umuntu yahohotewe iyo ari umugabo ntabwo bituma atagomba kwakirwa neza.”

Yakomeje yibutsa abagize umuryango ko uburinganire n'ubwuzizanye bushingira ku gusangira uburengenzira n’amahirwe.

Ati “Imyitwarire yagaragaye yagaragaye ku bagore nk’iyo gukubita umugabo, n’iyo kunywa tugasinda; imyitwarire mibi iyo ariyo yose, uwo ariwe wese uri kuyigaragaramo ntabwo aribyo.”

“Uburinganire n’ubwuzuzanye ni ukumvikanisha ko tunganya amahirwe, tunganya n’uburenganzira, ariko ntabwo ari uburenganzira n’amahirwe mu bibi.”

Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza ubu mu karere ka Musanze, abagore 1009 bagejeje mu bugenzacyaha ibirebo by'ihohoteterwa rishingiye ku gitsina; ni mu gihe abagabo bashyikirije ibirego byabo uru rwego, ari 137 gusa.

N'ubwo umubare w'abagabo ari muto, ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko hakiri umubare w'abagabo batinya gutanga ibirego by'ihohotetera bagiriwe.