Gasabo: Kwibumbira mu matsinda byabagejeje ku iterambere
Abagore bo mu kagari ka Shango mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo bibumbiye mu matsinda baravuga ko ubu biteje imbere babikesha ayo matsinda ; ndetse bagasaba bagenzi babo gutinyuka no kwibumbira hamwe n’abandi kuko aribwo bazagera ku iterambere.
Niyomukiza Lucie ni umwe muri aba bagore yagize ati “Ubu njye ndi umudozi , natangiye nta bintu mfite ariko ubu maze kugera kuri byinshi mbikesha itsinda; kuko ndaguza nkarangura nkakora nishyura itsinda kandi nkakomeza no kwizigamira, itsinda ni ryiza cyane rwose ryangejeje kuri byinshi”.
Iragena Francine nawe yungamo ati “Umugore uri mu itsinda yiteza imbere adasabye umugabo we kuko ubu tuvugana hari ibyo maze kugeraho, kandi mbikesha itsinda. Abagore ndabashishikariza kugana amatsinda kuko aribwo bazatera imbere kandi mu gihe cya vuba.”
Twizeyimana Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Shango, avuga ko umuryango mwiza kandi ufite icyerekezo ugomba kubaho wizigama ndetse unateganya uko uzabaho mu gihe kiri imbere.
Ati “Umuryango wizigamira ubaho neza kuko uba ufite icyerekezo cy’ejo hazaza hawo uteganya uko uzabaho ndetse n’abawugize bose, rero aba bagore ndabasaba ko amafaranga bakura mu matsinda bayafata neza kuko yabageza kuri byinshi.”
Kwibumbira mu itsinda bifite akamaro kanini cyane haba mu buzima busanzwe, mu muryango, cyangwa mu iterambere rusange ry’abantu.
Nanone kandi bituma bahuza imbaraga zituruka ku bufatanye, gusangira ibitekerezo n’ubumenyi, gukemura ibibazo mu buryo burambye ndetse no kongera amahirwe yo kubona inkunga n’amahirwe y’iterambere.
