Musanze: Abari mu mwiherero bitezweho guhanga imirimo 10 buri kwezi
Mu karere ka Musanze hari kubera umwiherero w’iminsi ine, wateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Udushya, Ikigo cy’ikoranabunga Rwanda ICT Chamber, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mwiherero uhuje abafite ibigo biharanira inyungu za rubanda, bari mu marushanwa y’imishinga ibyara akazi binyuze mu ikoranabuhanga yiswe Innovate4DigiJobs, abaye ku nshuro yayo ya mbere.
Abitabiriye uyu mwiherero, bagaragaza ko uyu ari umuyoboro mwiza ufasha ibikorwa byabo kwaguka ndetse bikanagirira abandi akamaro; dore ko binari mu cyerekezo cy’igihugu.
Aimable Irihose, ni umuyobozi w’umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ingingo ndetse n’abakoresha amagare y’abafite ubumuga, agaragaza icyo biteze muri ibi bikorwa kizagirira akamaro abafite ubumuga.
Ati “Twishimira intambwe tugenda tugeraho kuko bigaragaza icyerekezo cyiza dufite, ndetse n’urwego twifuza ko abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abakoresha amagare bageraho dukurikije icyerekezo cy’igihugu.
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwifuza ko urubyiruko cyane cyane baba bakwiriye guhanga imirimo myinshi ishingiye ku ikoranabuhanga; tukaba dushima rero Leta yashyizeho icyo cyerekezo ariko kandi tukanashimira na ICT Chamber muri uyu mushinga wabo mwiza.”
Umutoni Gisele ni mugenzi we, agaragaza ko hari ubumenye yiteze kunguka cyane cyane mu guhanga imirimo binyuza mu ikoranabuhanga.
Ati “Burya iyo ukoze ibintu mu buryo bwa gakondo ushobora kubikora nabi bigatinda, hari kure utagera; ariko iyo ukoresheje ikoranabuhanga ukora ibintu vuba kandi neza. Ikintu niteze ni ukumenya uburyo dushobora gutanga akazi cyangwa no gukora binyuze mu ikoranabuhanga.”
Jonas Bausch ni umukozi w’umuryango International Labor Organization, akaba inzobere mu guhangira akazi urubyiruko (Youth Employment Specialist). Yatangaje ko intego nyamukuru bafite ari uguhanga imirimo myinshi ku rubyiruko hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Alexis Ntare ni umuyobozi wa ICT Chamber, yasobanuye ko Innovate4DigiJobs igamije gushaka ibigo by’abikorera by’umwihariko abadaharanira inyungu; bagafashwa guhanga akazi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ati “Nta cyiciro na kimwe kitageramo ikoranabuhanga. Byaduteye kwibaza ngo ese ibigo bitari bya bindi dusanzwe dukorana, ese abo bo bakora bashakisha cyane cyane iterambere ry’umuntu atari inyungu zabo gusa; bo babikora gute? Ese hari icyo twabafasha kugira ngo mubyo bakora bazamure isoko ry’umurimo!”
Uyu mwiherero urimo ibigo bitandukanye biharanira inyungu za rubanda, byitezweho guhangira urubyiruko imirimo itandukanye ndetse n'udushya binyuze mu ikoranabuhanga. Mu bigo 9 bizatoranywamo 5, buri kigo cyitezweho guhanga byibura imirimo 10 buri kwezi.
Jonas Bausch ni inararibonye mu guhangira urubyiruko imirimo
