Kirehe: Ubuharike buravuza ubuhuha aho umugabo wa kabiri cyangwa umugore yitwa chouchou B

Abaturage bo mu kagari ka Rubirizi mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe,  bavuga ko ubuharike  bwafashe indi ntera aho abagore n’ abagabo basigaye bafite   izindi ngo bita A na B.

Sep 3, 2025 - 20:59
Sep 3, 2025 - 21:26
 0
Kirehe: Ubuharike buravuza ubuhuha aho umugabo wa kabiri cyangwa umugore  yitwa chouchou B

Ahiganje ubuharike  ni mu midugudu ya Masizi ,Kadamu, Karenge two mu kagali ka Rubirizi; aho  bamwe mu bagore basigaye baba bafite abandi bagabo bitwa (chou Chou) B n’abagabo bakagira abagore bo ku ruhande bitwa (chou chou) B.

 Ni ibintu bavuga ko kugira A na B bisigaye byarabaye umuco aho birengagiza ingaruka zivamo  kuko ngo biterwa n’amakimbirane yo mu muryango. Bagaraza ko A aba ari uwo baba basanzwe babana, ni mu gihe B aba ari inshoreke.

 Iradukunda Claudine umuturage wo mu murenge wa  Nasho wagize ati “Ni ibintu bigezweho ko umugabo ajya hanze akaba afite umugore wa kabiri uwo mugore bamwita chouchou B kuko chouchou A aba ari uwo mu rugo uzwi. Undi ni uw’umugabo yinezazaho atari bujyanire imitungo yose; ariko iyo chouchou A yihanganye umugabo ageraho akagaruka mu rugo, ni ibintu nk’abagore twamenyereye.”

Ibi bigarukwaho na bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge, aho bavuga ko abagore nabo bateye intambwe yo kugira chouchou B; nk’uko bitangazwa na Ngendahimana Jean Damascene.

Ati ’’Abagore basigaye baturusha kugira chouchou B aho usanga umugore afite  aba chouchou  B b’abagabo  barenze umwe!”

Akomeza agira Ati ’’Ingaruka zibivamo turazizi kuko kugira chouchou B cyangwa chouchou A bishibora kugutera ingaruka z’ubukene kuko imitungo ushobora kuyijyana hanze y’umuryango; abana bakaba bareka kwiga, ariko ni bintu inaha Nasho mu midugudugu byafashe indi ntera.”

Umuyobozi w’Akarere ka kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKANDAYISENGA Janviere avuga ko ubu buharike buzwi, ndetse ko hari ingamba zo kujyana imiryango ibanye mu makimbirane  kwigishwa  mu gihe cy’amezi 6 kugira ngo ubu buharike bucike.

Ati “Ibyinshi mwarabyumvishe ni koko ubuharike burahari ariko nk’akarere twafashe ingamba yo kubarura imiryango ibana mu makimbirane  ndetse ateza  ubuharike mu muryango. Dushinga ishuri ryitwa  ’’umuryango mwiza’’ aho hari bamwe bajyanywe kwigishwa ndetse hari n’abandi duzakomeza kuganiriza.

Ibyavuye mu ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko hari abantu barenga ibihumbi 98 babana mu buharike. Mu mibare, ubuharike bwari mu bantu 98.144, barimo abagabo baharitse 31.453 n’abagore 66.691 baharitswe. 

Iri barura kandi ryashyize akarere ka Kirehe ku mwanya wa Kabiri nyuma ya Nyagatare mu turere dufite ubuharike bukabije, aho i Kirehe uhasanga abagabo 1,613 baharitse abagore, hakaba n’abagore 3,354 baharitswe.

UWAYEZU Mediatrice