Burera: Imiryango yabanaga mu makimbirane yitezweho guhindura abakiyarimo
Imiryango yo mu karere ka Burera yabanaga mu makimbirane, yishimira ko kuri ubu ibanye neza binyuze mu mahugurwa yiswe “Wisigara Mugore”; ni mu gihe mbere y’aya mahugurwa babagaho mu ntonganya no gukubwitwa kw’abagore byanabaviragamo no kwahukana.
Abagize iyi miryango bagaragaza ko ingo zabo zari mu nzira zo gusenyuka bitewe ngo kudashyira hamwe; ahubwo bakarangwa n'intonganya za hato na hato.
Zirimwabagabo Thomas yagize ati “Umugore yacuruzaga imbuto y’ibirayi, ariko ibyo kuvuga ngo yashoye angahe(…), yungutse cyangwa yahombeye ibyo ntabwo byabaga bindeba.”
Yongeraho ko “Ahubwo nimugoroba yazaga yakerewe, byaba ngombwa ko mukubita!”
Uwabera Marie Claire nawe ari mubahinduriwe ubuzima n’amahugurwa, ati “Naragendaga ngacuruza, natahaga saa moya nkaba nanarara hanze! Byari ibintu bibi, naracuruzaga ariko simbone inyungu kubera ikibazo cyo kutumvikana n’umugabo.”
Nyuma y'uko umuryango RWAMREC utanze aya mahugurwa, ngo ibyo babonaga nk'inzozi ku miryango yabo byabaye impamo, kuko kuri ubu babanye neza, ndetse bakaba baratangiye kubera urumuri bagenzi babo babana mu makimbirane.
Thomas ashimangira ko kuri ubu yahindutse , ati “Hari imirimo yo mu rugo, ibijyanye no gukubura, gucana imbabura ni ibintu bitandebaga yewe no kwahira; ariko ubu narahindutse, baduhaye ibiganiro batwereka inyungu.”
Marie Claire we ati “Nagiye kurangura ngeze mu rugo nsanga umugabo yakubuye! Nsanga ibiryo yatetse, birantungura nishima mu mutima! Ibintu mu rugo ni uburyohe, RWAMREC yadukoreye umuti!”
Akomeza avuga ko nabo bagiye kugira uruhare mu guhindura imiryango ikibana mu makimbirane, ati “Umugabo wanjye ni mudugudu, tugiye kuzajya tujya mu nteko z’abaturage dutange inyigisho batwigishije.”
Umuyobozi w'umuryango RWAMREC Fidele Rutayisire, avuga ko aya mahugurwa yaje ari igerageza. Gusa ngo nyuma yo gutanga umusaruro, biteze kuyakomeza.
Ati “Twatangiye ari nk’igerageza kugira ngo turebe umusaruro wavamo, mu by’ukuri ntabwo dusoje. Umusaruro kubera ko twasanze uhari kandi ugaragara, noneho turateganya gukomeza.”
Umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, ahamya ko aya mahugurwa azatanga igisubizo kirambye ku makimbirane yo mungo muri aka karere.
Ati “Tubyitezeho igisubizo kirambye ku makimbirane ajya aboneka, cyane cyane ko n’ubundi aba ashingiye ku kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Arongera ati “Igisubizo cya mbere twitezemo gikomeye, ni uko no mu gihe bigaga hari imiryango bo ubwabo bahinduye bidakozwe n’abafatanyabikorwa, ahubwo bikozwe na ya miryango ubwayo.”
Abagore bari mu bucuruzi buciriritse nibo bahawe amahugurwa ya "Wisigara Mugore", bayahabwa bari kumwe n'abagabo babo. Uko ari 30, ni abo mu mirenge ya Cyanika na Cyeru y'aka karere ka Burera.
