NGOMA : Gabanya ifiriti ubuvumo buteye impungenge abahasengera

Abatuye mu mudugudu wa Nyamigina mu kagali ka Gahima mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, batewe impungenge n’ubuzima bw’abaturage baturuka hirya no hino mu gihugu bakaza gusengera mu buvumo buri mu rutare runini ruhari .

May 25, 2023 - 07:54
May 25, 2023 - 09:43
 0
NGOMA : Gabanya ifiriti ubuvumo buteye impungenge abahasengera
Ubuvumo bwa Nyamigina (Ifoto Camarade U.)

Amakuru Izubaradiotv yahawe na bamwe mu batuye aha kuva kera ,avuga ko ari ubuvumo buri mu rutare rumeze nk’inzu rwahoze ari isenga ritahamo inyamaswa, ariko mu mwaka wa 2008 butangira gusengerwamo n’abantu baturutse hirya no hino mu ntara y’i Burasirazuba no hanze yayo bizeye ko ibibazo baba bafite babyereka Imana bagataha byakemutse.

Nyiransabimana Beatha ari nawe nyiri sambu uru rutare rurimo ati”Kuva rero muri 2008 nibwo abantu batangiye kuhasengera baturutse no mu zindi ntara .”

Uvuye ku muryango w’ubu buvumo ukagera aho abasenga baba bari hari nka metero cumi n’eshanu  ndetse na metero nka zirindwi  mu bugari .

Igiteye impungenge abahaturiye kurushaho ni uko muri uru rutare ku ruhande rw’iburyo hari umwobo abantu binjiramo basesera bafite amatoroshi kubera umwijima ubamo, bakajya mu kindi cyumba bivugwa ko ari kigari hanyuma bakajya kuganira n’Imana .Ni umwobo wiswe “Gabanya ifiriti “ kubera ko kuwinjiramo ubyibushye bidashoboka bitewe nuko ari muto cyane.

Nyiransabimana avuga ko kuba hazanwa abarwayi barembye ngo babasengere bimuteye impungenge ko hari uwahapfira bikamugiraho ingaruka .Ati”Ikintu kinteye impungenge nuko hari umuntu uzagwa aha nkaba nabibazwa kuko hazanwa indembe nyinshi.Ikindi cyambabaje cyane ni uko bazanye umugore urwaye bakamukubita inkoni bavuga ko bari kumukuramo amadayimoni.”

Ku rundi ruhande abaturage batewe impungenge nuko ruriya rutare rushobora kuzabagwira bamwe bakaba bahaburira ubuzima .

Umwe ati”Kujya gusengera muri ruriya rutare ni nko kwiyahura kubera ko rushobora kubagwaho ngo baje gushaka Imana .”

Iyo uganiriye na bamwe mu bayobozi b’amatorero n’amadini  usanga batemerenya n’ibikorwa n’aba baturage bajya gushakira Imana ahantu hashobora gutuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga.Pasiteri Ndayisaba Onesme uyobora amatorero ya Assemblee de Dieu muri Rejiyo ya Kibungo ati”Ibijyanye no kwegera Imana ntibisaba ko abantu bajya ahantu nk’aho ,ahubwo Bibiliya ivuga ko bisaba gusa kujya ahantu hatuje haba mu Cyumba n’ahandi, hanyuma ugasenga nta kindi kigusakuriza n’aho ibyo kujya mu buvumo ni ukudasobanukirwa uko bashaka Imana.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie avuga ko gusengera ahantu nk’aha bitemewe ariyo mpamvu hagiye gushyirwa uburinzi buhoraho ati”Ntabwo byemewe na gato abantu bagomba kujya gusengera mu nsengero ,ubwo rero tugiye kubikurikirana kugira ngo hatagira umuntu wongera kujya kuhasengera .”

Amakuru dukesha abasengera muri uru rutare ruzwi nka Gabanya ifiriti batashatse ko amajwi n’amashusho yabo bitangazwa avuga ko mu bahasengera harimo

n’abaturuka mu zindi ntara baba baje kuganira n’Imana, gusa banavuga ko hari ubwo bahagera bagasanga hari ibimenyetso bigaragaza ko hari abaza kuhasambanira abandi bakahanywera ibiyobyabwenge.

 Camarade Uwizeye/ Ngoma