Kirehe: Abana babangamiwe no kutagira uruhare mu bibakorerwa
Abana bo mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe bagaragaje ko bakenera uwo batura ibibazo bagenda bahura nabyo bikibangamira ubuzima bwabo rimwe na rimwe bakabura ubumva .

Mu bukangurambaga bwiswe “Ijwi ryanjye mu binkorerwa”, bugamije gukangurira inzego zose guha abana umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse no guha agaciro ibyifuzo byabo, bamwe mu bana bavuga ko hakiri ibikibangamira uburenganzira bwabo bagasaba inzego bireba kubikemura nk’uko babigaragaza.
Miliam Niella yagize ati “ Hari igihe uhura n’ibibazo bikubangamiye birimo n’ihohoterwa ariko kubera kubura udutega amatwi bikarangira tubuze uwo tubibwira, ikindi n’iyo ufite icyo wifuza kugaragaza nta mwanya duhabwa wo gutanga ibitekerezo byacu; twifuza ko twakomeza kwitabwaho natwe tugategwa amatwi.”
Yakomeje agira ati: “Kuba mu babyeyi bacu hari abadafite ubushobozi bituma hari abareka ishuri bakiri bato ndetse rimwe na rimwe inzego z’ubuyobozi zibegereye bakarebera abana bato bata ishuri, nacyo gikwiye kwitabwa ho.”
Ineza Aime Bruno na we ati ”Iyo abantu baguteze amatwi ukababwira ibikurimo nk’umwana bigufasha kwisanzura, ariko iyo uhejwe ugatinya abakurera cyangwa abakuyobora n’ikibi cyakubaho hari igihe utinya kukigaragaza. Icyiza ni uko buri wese ufite mu nshingano umwana yarushaho kumwumva, ikindi navuga ni uko hari abana bishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’ibindi, ibikiri imbogamizi kugeza ubu.”
Nduwayo James, umukozi w’umuryango mpuzamahanga Save the Children avuga ko mu ruhare rw’uyu muryango harimo no guhuriza abana mu matsinda abafasha gusobanukirwa icyiza cyo kugaragaza ibitekerezo byabo.
Ati: “Muri gahunda yacu harimo gufasha abana kugaragaza ibibazo bahura nabyo tubahuriza mu matsinda abafasha kubikemura kandi babigizemo uruhare.”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko uruhare rw’ubuyobozi ari ukwegereza ireme ry’uburezi abana no gufatanya n’inzego z’umutekano kubarinda icyo aricyo cyose cyahungabanya uburenganzira bw’umwana; agasaba buri wese kugira uruhare mu burere n’uburenganzira bwiza ku mwana.
Yagize ati “Kurengera abana hari ibintu byinshi bigenda bikorwa haba ibijyanye n’umutekano wabo n’ibindi, hari ubukangurambaga bugenda bukorwa hanze yinkambi , na hano mu nkambi harushaho gushakwa uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa.”
Akomeza agira ati: “Ikindi mu burezi hakomeza kurebwa uko uburengazira bwa buri mwana bwubahirizwa kuko no kubaka ibikorwaremezo birimo n’amashuri hitabwa no ku buryo bworohereza abana bafite ubumuga.”
Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bugamije gutegura umwana no kumwumva, ibimufasha kumenya no gutegura ahazaza he bufite insanganyamatsiko igira iti:”Guha abana uruhare n’ijambo mu bibakorerwa ni inshingano ya buri wese kandi bikwiye gutangira kuva akiri muto.”
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’umwana Save the Children ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe, kikaba cyitabiriwe n’abana bo mu kigero kiri hagati y’imyaka 6 na 17 bibumbiye mu mahuriro 12 aba mu nkambi ya Mahama.
Mu mpunzi zisaga 63.000 zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, abagera kuri 49% ni abana.
Uwayezu Mediatrice /Kirehe