Kayonza: Urubyiruko rukora akarima k’igikoni gashobora kwimukanwa

Itsinda ry’urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwize ibijyanye no kuhira imyaka k’ubuso bugari n’ubuto ryatangiye gukora uturima tw’igikoni twimukanwa bikaba bifasha uru rubyiruko kwiteza imbere .

Jun 7, 2024 - 11:12
 0
Kayonza: Urubyiruko rukora akarima k’igikoni gashobora kwimukanwa
Akarima k'igikoni kimukanwa (Ifoto Jane U)

 Niyonzima Jean de Dieu atuye mu murenge wa Rwinkwavu akaba ari umwe muri urubyiruko yavuze ko  aka karima k’igikoni gashobora kwimukanwa uburyo gakorwamo ati”Uyu murima wose ni metero ebyiri  kuri ebyiri ,turabanza rero tugategura ubutaka iri ni itaka risanzwe dufata noneho tukavangamo n’ifumbire y’imborera ariko muri rya taka twavanze tukibuka gushyiramo n’umusenyi uwo mucanga rero icyo udufasha nuko byivanga n’itaka bigatuma bitaba inombe ukadufasha kandi kuyungurura ya mazi kugirango agende agere no mu mizi ,iyo tumaze kuvanga byose rero dushyira muri aya macupa ya Pulasitike  twayifashishije kugirango tunasukure ikirere kuko usanga byandagaye ahantu noneho twebwe turabyifashisha tubibyaza umusaruro hanyuma rero tumaze gushyiramo cya gitaka cyacu twavanze n’ifumbire duteramo imboga mu byukuri nk’abantu benshi bakodesha usanga bahaha n’imboga noneho bakaba bahaha n’izumye zitagifite akamaro ,ariko uramutse ukoresheje ubu buryo byakoroha kuko ntibisaba ubutaka bunini kuko nk’uko bigaragara turakubaka dukoresheje imbaho ushobora no kukegeka imbere y’inzu yawe ukibuka gufungura amazi ukakuhira kuko urabona ko hariho n’ikigega gitoya,ni muri ubu buryo rero twatekereje kubikora gutya kuko byafasha benshi.”

 

Byiringiro Belange nawe ni urubyiruko ruri mu itsinda PAYAMU(Power of Youth in Agriculture Modernization)ati “Nyuma yo kwiga nibwo twagize igitekerezo kivuga kiti ese ko twize kuhira k’ubuso bugari n’ubuto tuzabishyira mu bikorwa gute,ariko dusanga ababyeyi bacu bafite imyumvire yuko mu gihe cy’izuba nta guhinga ugasanga bahinga mu gihe cy’imvura,niko kubitangira tubafasha uko bajya buhira,gusa nk’urubyiruko natwe kuko nta butaka ahanini tuba dufite niko twatekereje aka karima k’igikoni kuko nk’uko bigaragara birasa nko guhinga mu kirere ntawe wabangamira kandi ukeza cyane cyane ibintu by’imboga .”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko bishimira ko urubyiruko rwinshi ruri kujya mu mwuga w’ubuhinzi ati” Kuri twe iyo tubona umubare mu nini w’urubyiruko ujya mu buhinzi ni amahirwe akomeye kuko hari n’ababyiga mu ishuri ni ukuvuga ko iyo baje mu buhinzi bazanamo n’udushya bigafasha kubikora neza bigatanga n’umusaruro mwiza ,bikanahindura ya myumvire yuko hari abumva abakwiriye gukora ubuhinzi ari ababyeyi babo gusa cyangwa abantu batize, n’urundi rubyiruko rero rubigireho rubitinyuke byabafasha kwiteza imbere.”

 Uru rubyiruko rufite itsinda bise PAYAMU ryinjiye mu buhinzi cyane cyane rufasha abahinzi kuhira ndetse no guhinga ku buso buto ruri mu mirenge 12 y’akarere ka Kayonza rukaba rugera kuri 30. 

 

Uwamwiza Jane/Kayonza