Kirehe: Kurengera ibidukikije bireba n’abakiri bato
Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe hatangijwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage by’umwihariko abakiri bato, kwita ku bidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Intego y’uru rugendo ni ugukangurira n’abana gutangira kugira uruhare mu kurengera ibidukikije bakiri bato. Nyuma y’uru rugendo, bakoze ubuhumbikiro bw’ibiti bizaterwa n’abana, ibi bizubakira ubushobozi abana baba mu nkambi no hanze bafite inshingano zo gufatanya mu guharanira impinduka
Iteka Dericie umwe mu bana bari mu nkambi ya Mahama yavuze ko azi neza akamaro k’amashyamba . Ati “Amashyamba akurura imvura ibyo duhinga bikera tukabona ibyo kurya, ikindi afasha kuyungurura umwuka duhumeka. Iyo nteye igiti numva ko mba ntanze ubuzima.”
Bisangwa Moïse umwana utabarizwa mu nkambi atuye mu kagari ka Munini yavuze ko kubungabunga ibidukikije bikwiye kuba ibya buri wese , yagize ati “Kubungabunga ibidukikije bidufitiye akamaro, rero nk’abana bo hanze yo mu nkambi ndetse nabo mu nkambi twiyemeje gufatana urunana mu kubibungabunga.”
Rev.Pasiteri Jean Bosco Ukwibishatse uhagarariye abatuye mu nkambi ya Mahama avuga ko ari iby’agaciro kuribo nk’abatuye mu nkambi noneho bikaba akarusho ubwo abakiri bato bagiye kubigiramo uruhare.
Yagize ati”Nk’abasanzwe batuye mu nkambi ya Mahama biradufasha cyane ko dutuye hano turi benshi dukeneye amahumbezi kuko imvura tuzajya tuyibona, ni byiza ubwo abakiri bato babigizemo uruhare, bitanga icyizere ko bizabungwabungwa natwe turiteguye kubafasha.”
Buteto Monique, umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe ibidukikije no kuhira imyaka avuga ko nk’uko aka karere kazwiho kugira izuba ndetse n’amashyamba make ariyo mpamvu y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage bose kwita ku bidukikije.
Yagize ati:”Ubu bukangurambaga tubwitezeho umusaruro kuko akarere ka Kirehe kazwiho kugira igihe kirekire cy’izuba ndetse no kwangiriza amashyamba kuri bamwe, bitewe no kubura ibicanwa. Ikiba gikurikiyeho ni ukubikurikirana no kubyitaho kuko abana bo mu nkambi n’abo hanze y’inkambi bateye intambwe, twiteze impinduka kandi buri wese akwiye kugira uruhare mukubirinda.”
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’umwana Save the Children ku bufatanye n’akarere ka Kirehe, bufite insanganyamatsiko igira iti:”ijwi ry’umwana n’ inkingi ikomeye igamije impinduka mu kurengera ibidukikije mu Rwanda” bwitabiriwe n’amahuriro y’abana yo kurengera ibidukikije barimo 50 bo mu nkambi na 50 bo hanze yayo.
Mu mwaka wa 2023-2024 akarere ka Kirehe kateye amashyamba kuri hegitari 1,211, ibiti bivangwa n’imyaka biterwa kuri hegitari 2,100, hasazurwa amashyamba kuri hegitari 253; hatewe kandi ibiti ku nkengero z’imigezi ahangana na hegitari zisaga 188.
Uwayezu Mediatrice /Kirehe