Senegal: Perezida Faye yashyizeho guverinoma itarimo abo mu ishyaka rya Sonko wahoze ari Minisitiri w’intebe

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 30, ariko itarimo abanyamuryango b’ishyaka PASTEF ryari riyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Ousmane Sonko.

Jun 2, 2026 - 14:57
 0
Senegal: Perezida Faye yashyizeho guverinoma itarimo abo mu ishyaka rya Sonko wahoze ari Minisitiri w’intebe

Itangazo rya Perezida Faye ryatangarijwe kuri televiziyo y’Igihugu mu buryo bw’imbona nkubone, mu gihe kitageze ku byumweru bibiri yirukanye Ally Ousmane Sonko wahoze ari inshuti ye magara muri politiki.

Aba bagabo bombi batangiye kutumvikana bitewe n’amakimbirane ya politiki n’ubukungu yarushagaho kwiyongera, harimo no kuba Sonko yarwanyaga umugambi wo kuvugurura imyenda y’Igihugu wari ushyigikiwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).

Abadepite na bo bagaragaje kutishimira icyemezo cya Perezida Faye, basubiza Sonko mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse banamushyigikira ku bwiganze bukomeye kugira ngo abe Perezida wayo.

Mu cyumweru gishize, Perezida Faye yashyizeho umuhanga mu by’ubukungu, Ahmadou Al Aminou Mohamed Lo, nka Minisitiri w’Intebe mushya, avuga ko afite ubushobozi n’ubumenyi bwo gufasha Senegal kuva mu bibazo bikomeye by’imyenda irimo.

Sonko ukunzwe cyane muri Senegal, ku wa mbere yatangaje ko ishyaka PASTEF ritazajya muri guverinoma nshya, bigendanye n’ibibazo bya politike biri muri iki gihugu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Sonko yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Faye ku wa mbere hagaragaye “ingingo zitumvikanwaho” ku ruhare iri shyaka rizagira mu buyobozi bw’Igihugu mu gihe kiri imbere, nyamara rifite ubwiganze bukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Izi mvururu za politiki zibaye mu gihe Senegal ikomeje guhangana n’ibibazo byatewe n’uko mu mwaka wa 2024 byagaragaye ko guverinoma yabanje yari yaratangaje imibare itari yo ku rwego rw’imyenda y’Igihugu.

Nyuma y’ibi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahagaritse gahunda y’inguzanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari ya Amerika cyari cyarahaye Senegal. Byatumye umwenda wa Senegal ugera ku kigero cya 132% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu mpera za 2024.

Senegal iteganya kongera gutangira ibiganiro na IMF mu cyumweru kizatangira kuwa 8 Kamena, mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’iki kibazo gikomeje kuyiremerera.