Rwanda: Guverinoma yihaye intego y’uko ibikomoka kuri peteroli bitabura ku isoko ry’u Rwanda.

Jun 6, 2026 - 10:54
 0
Rwanda: Guverinoma  yihaye intego y’uko ibikomoka kuri peteroli bitabura ku isoko ry’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yasobanuye ko izamuka rya Mazutu nta ngaruka rigira ku ngendo rusange ndetse no ku biciro ku masoko.

Ati “Nubwo ibiciro bya Mazutu byazamutse, imodoka zitwara abantu zikaba zikoresha Mazutu, nta biciro bizazamuka mu Gihugu hose. Biba kuko Leta ishyira imbaraga muri nkunganire ku giciro cya Mazutu no mu gutwara abantu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yagaragaje ko Leta yakomeje gushyira nkunganire mu bijyanye n’ibiciro bya Mazutu kugira ngo igiciro kibe kiri hasi y’icyo ku isoko mpuzamahanga, kuko cyashoboraga kugera ku 3500 Frw.

Ati “N’iki giciro gishya, kiri hasi cyane y’icyo ku isoko mpuzamahanga. Igiciro cya Mazutu cyarazamutse cyane ugereranyije n’igiciro twariho. Ushatse kureba ku giciro mpuzamahanga, cyakabaye kizamukaho nibura 60%.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko izamuka rya Mazutu mu Rwanda rifitanye isano n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uwihanganye yatangarije Radio Rwanda ko Guverinoma yihaye intego y’uko ibikomoka kuri peteroli bitabura ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Turizeza Abanyarwanda ko nta kibazo kizabaho cy’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubura ku isoko ry’u Rwanda kuri ubu no mu gihe kiri imbere.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 2938 Frw mu gihe iya mazutu 

ari 2927 Frw.

By Jane Uwamwiza