Trionda: Umupira uzakoreshwa mu gikombe cy’ Isi cya 2026 uzaba ufite ikoranabuhanga ridasanzwe

Tariki 2 UKwakira 2025 nibwo ruganda rwa Adidas rwamuritse umupira mushya witwa Trionda uzakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya FIFA cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse na Mexico. Ni umupira udasanzwe kuko urimo ikoranabuhanga rigezweho rituma ushobora gukurikirana amakuru yose awukorerwaho mu gihe nyacyo.

Jun 6, 2026 - 20:35
Jun 6, 2026 - 20:37
 0
Trionda: Umupira uzakoreshwa mu gikombe cy’ Isi cya 2026 uzaba ufite ikoranabuhanga ridasanzwe

Mu myaka yashize, umupira w’amaguru wari uzwi nk’igikoresho cyoroshye gikinishwa n’abakinnyi ku kibuga. Gusa kuri iyi nshuro, Adidas yafashe indi ntera ikomeye mu ikoranabuhanga ikora umupira wa Trionda uzifashishwa mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kimwe mu bintu byatangaje benshi ni uko mbere ya buri mukino uyu mupira ugomba kubanza gushyirwa ku muriro nk’uko bikorwa kuri telefone ngendanwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ibi biterwa n’uko urimo sensor ikoresha batiri ifasha gukusanya no kohereza amakuru mu buryo bwihuse cyane.

Akuma kaza kari mu mupira wa Trionda (source: The Athletic)

Muri uyu mupira harimo akuma gato k’ikoranabuhanga gafite uburemere bwa garama 14 gusa. Nubwo ari gato cyane, gashobora kohereza amakuru inshuro zigera kuri 500 buri segonda. Ibi bivuze ko buri gikorwa cyose gikorewe ku mupira gishobora gufatwa no kubikwa mu buryo bwuzuye.

Buri pasi itanzwe, ishoti ritewe, gukoraho umupira cyangwa uko uhindura icyerekezo nyuma yo gukubitwa n’umukinnyi cyangwa ikindi kintu byose, byose bikurikiranwa mu buryo bw’ ako kanya. Uyu mupira uhuzwa n’ubundi buryo bw’ ikoranabuhanga buri muri stade ndetse n’ amakuru akoreshwa na VAR, bigafasha kubaka ishusho ya 3D y’ umukino ifite amakuru arambuye cyane.

Iri koranabuhanga rizafasha cyane abasifuzi mu gufata ibyemezo bikunze guteza impaka. Nk’urugero, umupira ushobora kumenya igihe nyacyo umukinnyi awukoreyeho. Ibi bituma ibyemezo bijyanye no kurarira (offside) birushaho kuba nyabyo ndetse bikagera no ku gipimo cya milimetero.

Si ibyo gusa kuko no mu bihe byo kugenzura niba habayeho kuwukoresha ukuboko cyangwa andi makosa akomeye, amakuru atangwa n’ uyu mupira ashobora gufasha abasifuzi kubona ukuri kw’ ibyabereye mu kibuga.

Umupira wa Trionda uzakoreshwa mu gikombe cy' isi 2026 (source: The Athletic)

Nk’uko FIFA na Adidas babitangaje, sensor iri muri Trionda ishobora gukora amasaha agera kuri atandatu nyuma yo kuwushyira ku muriro. Ayo masaha arahagije kugira ngo umukino urangire nta kibazo cy’ ikoranabuhanga kibaye.

Ibi byose bigaragaza uburyo umupira w’ amaguru uri kwinjira mu gihe gishya aho gukurikirana umukino bitakiri ukureba gusa, ahubwo amakuru yose awukorerwaho ashobora gupimwa no kubikwa mu buryo bwa siyansi.

Mu gihe isi yose yitegura Igikombe cy’ Isi cya 2026, umupira wa Trionda ushobora kuzaba kimwe mu bintu bizibukwa cyane muri iri rushanwa. Ukoresheje ikoranabuhanga rihanitse rya sensor n’ isesengura ry’ amakuru mu gihe nyacyo, Adidas yongeye kwerekana uburyo ikoranabuhanga rikomeje guhindura umupira w’amaguru no gutuma ibyemezo bifatwa ku kibuga birushaho kuba byizewe kandi by’ukuri.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA