Ruhango: Urubyiruko rusaba gufungurirwa amarembo rukegerezwa amahirwe yo guhangana n’ubushomeri Leta yarushyiriyeho
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rugaragaza ko rwamenye agaciro ko kwihangira umurimo; rugasaba ubuyobozi bw’akarere kurushaho kurufungurira amarembo kugira ngo rubashe kugera ku mahirwe aboneka muri aka karere.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko bamaze kugerageza kwiteza imbere babikesha amahugurwa bahawe mu bijyanye no guhanga imirimo. Ibyo byabafashije gutangiza ibikorwa bibyara inyungu, bikanateza imbere imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Bagaragaza ko n'ubwo bishatsemo ubushobozi bagahanga imirimo bagifite ubushobozi buke bityo bakifuza ko ubuyobozi bw’akarere burushaho kubegereza amahirwe ahari mu rwego rwo kubafasha kwagura ibikorwa batangije mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri.
Abaganiriye n'ibitangazamakuru bya Izuba baragira bati “Ubu dufite ibikorwa bidutunga kandi bidufasha kwiteza imbere. Gusa turacyafite ubushobozi buke, byaba byiza ubuyobozi bwacu budufashije bukatwegereza ayo mahirwe natwe tukarushaho kuzamura ibyo dukora.”
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyize imbere gahunda yo guhanga imirimo mishya aho buri mwaka imirimo isaga ibihumbi 250 ihangwa hagamijwe guteza imbere urubyiruko.
Ruhumuriza Anselme, Komiseri ushinzwe imibereho myiza mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, ashimangira ko iyi gahunda igamije kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Asaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango gushyiraho uburyo bworoshye bufasha urubyiruko kugera ku mahirwe ariho.
Ruhumuriza ati “Dufite intego yo guhanga imirimo mishya isaga ibihumbi 250 buri mwaka. Turasaba inzego z’ibanze gukomeza gufasha urubyiruko kugira ngo rugere kuri ayo mahirwe.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, agaragaza ko hari gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere urubyiruko ndetse n’abaturage muri rusange.
Avuga ko ubushomeri mu rubyiruko muri aka karere atari bwinshi, ariko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye.
Rusilibana agira ati “Mu karere ka Ruhango dufite gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere urubyiruko. Turakomeza gushyira imbaraga mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
N'ubwo bimeze bityo, urubyiruko ruvuga ko rugikeneye kongererwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa, inkunga z’imishinga ndetse n’uburyo buborohereza kubona inguzanyo, kugira ngo rubashe kwihangira imirimo no kuyibyaza umusaruro.
Gahunda ya Leta yo guhanga imirimo mishya ikomeje kugaragara nk’igisubizo kirambye ku kibazo cy’ubushomeri, aho n’akarere ka Ruhango kemeza ko kazakomeza gushyigikira urubyiruko mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ntamwemezi Charles/ Ruhango
