Tariki 02 Kamena: Umunsi Waciye Amateka - Intambara Ubwigenge n’Amarira y’Isi.

Jun 2, 2026 - 09:04
Jun 2, 2026 - 09:21
 0
Tariki 02 Kamena: Umunsi Waciye Amateka - Intambara Ubwigenge n’Amarira y’Isi.

Buri munsi mu mateka ufite inkuru yihariye nibyayiranze . Ariko 02 Kamena ntabwo ari umunsi usanzwe. Ku munsi nk’uyu, ibwami byarahindutse, intambara zarahagaze, kandi abantu bahagurukiye kurwanira uburenganzira bwabo. Uyu munsi dusubire inyuma turebe ibyaranze 02 Kamena mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi.

1. Mu Rwanda 

.1961: Abaturage basinye  referendum yo gusezera ubwami   

02 Kamena 1961, Abanyarwanda nakoze  amatora 94.9% bemeza gusezerera ubwami bw’Abami b’i Rwanda. Uyu munsi wateye intambwe ikomeye mu guhindura u Rwanda kuva ku bwami ujya muri Repubulika. Nyuma y’amezi 2 gusa, ku ya 01 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge.

Inkomoko: Igitabo “Rwanda: From the Holocaust to Hope” cya Wayne D. Morgan; Inama ya Gitarama 1959 & Referendum ya 1961 Archives_

2. Muri Afurika 

.1979: Ian Smith asinya amasezerano muri Zimbabwe Rhodesia*  

02 Kamena 1979, Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe Rhodesia, Ian Smith, yemeye gusinya amasezerano yo guha Abirabura uburenganzira bwo gutora. Ibi byabaye intambwe igana ku bwigenge bwa Zimbabwe ku ya 18 Mata 1980. Ariko amahoro arushaho kugorana kuko intambara yakomeje kugeza Robert Mugabe atorewe.

Inkomoko: BBC On This Day Archives; "The Struggle for Zimbabwe" cya David Martin & Phyllis Johnson_

.1953: Coronation ya Queen Elizabeth II  

02 Kamena 1953, Queen Elizabeth II yimitswe ku ngoma i Westminster Abbey. Ibirori bye byacishijwe kuri televiziyo bwa mbere ku Isi, bigira ingaruka no muri koloni za Afurika zari zikiri munsi y’Ubwongereza.

Inkomoko: The Royal Archives UK; BBC Coronation Broadcast Records_

3. Ku Isi  

.1924: Abakomoka ku Baturage ba Amerika bahabwa ubwenegihugu  

02 Kamena 1924, Perezida Calvin Coolidge yashyize umukono ku Itegeko ryitwa “Indian Citizenship Act”. Abanyamerika b’inkomoko bahawe ubwenegihugu bwuzuye. Ibi byahinduye amateka yabo nyuma y’imyaka myinshi bafatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Inkomoko: US National Archives, Indian Citizenship Act 1924

.1966: NASA yagejeje  ikinyabuzima Surveyor 1 ku Kwezi  

02 Kamena 1966, NASA yohereje Surveyor 1 - icyogajuru cya mbere cya Amerika cyageze  ku Kwezi gikora neza. Cyafashe amafoto 11,000 yifashishijwe mu gutegura Apollo 11 yageze ku Kwezi mu 1969.

Inkomoko: NASA Historical Archive; Surveyor Program Reports

.2003:Amahoro mu Burundi - amasezerano ya Pretoria  

02 Kamena 2003, impande zihanganye mu Burundi zasinye amasezerano ya Pretoria II. Yari intambwe ikomeye mu guhagarika intambara y’imyaka 10 yari imaze kuhica. Yashyizeho gahunda yo gufatanya mu butegetsi hagati ya Hutu na Tutsi.

Inkomoko: United Nations Peacemaker, Pretoria Protocol Archives

Tariki ya 02 kanama ifite n'umwihariko muri Siporo 

.......................

. Mu mikino Olempike yabereye i Barcelona muri Espagne mu 1992, Jackie Joyner-Kersee yegukanye umudari wa zahabu muri Heptathlon ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda no mu 1988. Ibi byatumye aba umuntu wa mbere mu mateka yegukanye iri rushanwa rya Heptathlon inshuro ebyiri zikurikiranya mu Mikino Olempike. Heptathlon ni irushanwa rikubiyemo imikino irindwi itandukanye isaba imbaraga, umuvuduko n'ubuhanga bwinshi. (Source: History.com)

Icyitonderwa: Heptathlon ni umukino bakinamo basimbuka metero 100, gusimbuka uburebure, gutera icyuma kiremereye, no kwiruka metero 200.

 Mu mikino Olempike yabereye i Helsinki muri Finlande mu 1952, abakinnyi ba Amerika batsindiye imidari ya zahabu itanu muri Boxing (iteramakofe) ku tariki 2 Kanama. Muri bo harimo Floyd Patterson waje kuba umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka ya Boxing ndetse nyuma aza no kuba igihangange mu mukino w’ iteramakofe. Uwo munsi wafashwe nk'umwe mu minsi myiza Amerika yagize mu mukino w’iteramakofe mu mikino Olempike. (Source: Olympic.com).

Tariki 02 Kamena yigisha ko amateka atubakwa mu munota umwe. Icy’ingenzi ni uko buri munsi ushobora kuba intangiriro y’ishya.

By Jane Uwamwiza