Ikimasa cyarokotse kubagwa ku munsi wa Eid al-Adha

Ikimasa gipima ibiro 700, cyitiriwe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump kubera ubwoya bwo ku mutwe busa n'umusatsi we, cyimuriwe muri pariki y’inyamaswa yo mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka; ku wa 28 Gicurasi aho kubagwa nk’igitambo ku munsi wa Eid al-Adha.

May 28, 2026 - 14:01
May 28, 2026 - 17:55
 0
Ikimasa cyarokotse kubagwa ku munsi wa Eid al-Adha

Abaturage benshi bateraniye kureba iyo nyamaswa idasanzwe, aho ibara ryayo ryerurutse ndetse n’ubwoya bw’umuhondo byatumye iba ikintu gitangaje muri ako gace.

Ni inkuru yasakajwe mu bitangazamakuru bitandukanye aho abayobozi ba pariki batangaje ko kucyimurira muri iyo pariki byari ingenzi cyane kuko iki kimasa gifite ibara ry’umweru kandi kiri mu nyamaswa zidakunze kuboneka kandi zisaba kwitabwaho by’umwihariko mu rwego rwo kuzirinda no kuzisigasira.

Pariki y’Igihugu ya Bangladesh yatangaje ko icyo kimasa kigiye gukurikiranwa mu rwego rwa gahunda yo kubungabunga imiterere y’uturemangingo tw’inyamaswa zidasanzwe.

Umuyobozi ushinzwe inyamaswa muri iyo pariki, Dr Md Atiqur Rahman, yavuze ko abakozi bazajya bakurikiranira hafi ubuzima bw’icyo kimasa, imirire yacyo ndetse n’ubushobozi bwacyo bwo kororoka.

Mu muco wa Eid al-Adha, ubusanzwe habaho gutamba amatungo arimo inka n’imbogo, ariko kuba iki kimasa cyarakunzwe cyane n’abantu bitewe n’ubwoya bavuga ko busa n’umusatsi wa Trump byatumye gihabwa ubundi buzima aho kubagwa.