Ukraine yagabye igitero simusiga ku Burusiya
Ingabo za Ukraine zagabye igitero cya misile mu gihugu cy’u Burusiya rwagati, zirashe uruganda rukomeye rwa gisirikare mu ijoro ryakeye, nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje.
Yavuze ko misile zo mu bwoko bwa FP-5 Flamingo zarashe uruganda rukora drones na misile ruherereye mu mujyi wa Cheboksary, muri Chuvash Republic, aharenga ibirometero 900 (mailo 560) uvuye aho imirwano yaberaga. Abayobozi bo muri ako gace bavuze ko abantu batatu bakomerekeye muri icyo gitero cya misile cyagabwe kuri uwo mujyi.
Ukraine yanatangaje ko yarashe icyambu cya Mariupol kiri ku Nyanja ya Azov, igenzurwa n’u Burusiya, ndetse n’uruganda rutunganya peteroli rwo muri Samara hamwe n’ubwato bwa peteroli bwo mu bwoko bwa “shadow fleet” buri mu Nyanja y’Umukara.
Mu mezi ashize, igisirikare cya Ukraine cyakajije ibitero bya drones ku bikorwa remezo by’ingenzi byo mu Burusiya nkuko inkuru dukesha BBC ibivuga.
Kyiv ivuga ko ibikorwa remezo by’ingufu ariyo ntego nyamukuru, kuko bifasha Moscow gukomeza ibikorwa byayo by’intambara. Ku rundi ruhande ariko, ibitero bya misile bigabwa imbere mu Burusiya byaragabanyutse.

