Ububikigi: Abaturage bari mu myigaragambyo yamagana igihohotera rikorwa n’aba Polisi I Buruseli
Abigaragambya bakoze urugendo mu mujyi bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka “Abarimu banjye, intwari zanjye” na “Ihohoterwa si demokarasi”; ije ikurikiye ibimenyetso by'indi myigaragambyo yaje byari byabanje kuba mu bice bitandukanye, birimo amagare yatwitswe n’amagambo yanditswe ku nkuta.
Iyi myigaragambyo yakurikiye iminsi myinshi y’amakimbirane hagati y’abaharanira uburenganzira bwabo na Polisi, aho Abapolisi bakoresheje imodoka zisuka amazi n’imyuka iryana mu maso kugira ngo batatanye imbaga z’abigaragambya.
Abateguye imyigaragambyo bashinje ubuyobozi gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’imyigaragambyo bavuga ko ahanini yari imyigaragambyo y'amahoro, igamije kwamagana gahunda yo kugabanya ingengo y’imari.
Aya makimbirane akomoka ku mishinga yo kugabanya amafaranga Leta ikoresha, ishyigikiwe n’Abanyapolitiki bavuga Igifaransa mu Bubiligi. Abanenga iyo gahunda bavuga ko izagira ingaruka zikomeye ku mashuri no ku rwego rw’uburezi mu duce twose tuvuga Igifaransa muri icyo gihugu.
Umutwe witwa Mars Attacks, uri mu bayoboye iyi myigaragambyo, watangaje ko ibikorwa byo kwigaragambya bizakomeza buri munsi mu byumweru bibiri biri imbere mu mijyi itandukanye yo mu karere ka Wallonia.
Amafoto yafatiwe i Buruseli yerekanye Abapolisi bashinzwe kurwanya imyigaragambyo benshi ku mihanda, mu gihe ubuyobozi bwageragezaga gukumira ko havuka izindi mvururu.
Iyi myigaragambyo iheruka igaragaza ko abaturage barushaho kwamagana izi mpinduka ziteganywa, ndetse ikanateza impungenge ku bijyanye no gukomeza kwiyongera kw’amakimbirane hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano, mu gihe impaka za politiki kuri iki kibazo zikomeje gufata indi ntera.

