Ubuyapani: Amashuri 94 yafunzwe kubera idubu
Kuri uyu wa mbere umujyi wa Utsunomiya wo mu Buyapani wahagaritse ibikorwa by’amashuri abanza n’ayisumbuye 94 awukoreramo; nyuma y’aho habonetse idubu bwa mbere mu mateka y’uwo mujyi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bawo.
Umujyi utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 500, uherereye nko ku birometero 100 mu majyaruguru ya Tokyo, watangaje ko iryo dubu ryabonwe bwa mbere ku mugoroba wo ku wa Gatandatu mu gace k’imiturire kari hafi ya pariki.
Kugeza ubu riracyashakishwa dore ko riheruka kubonwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ahantu hari nko muri metero 500 uvuye ku ishuri ryisumbuye riri muyahagaritswe.
Mu cyumweru gishize, Idubu ryateye mu mujyi wa Fukushima uherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani, rikomeretsa abagera kuri bane. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano ku ruganda rwa Fukushima Steel Works agaragaza Idubu ry’umukara ryirukankana umukozi hafi y’irembo ry’uruganda, rikanamugusha hasi.
Idubu ry’ibara ry’umukara riri mu nyamaswa zo muri Aziya zishyirwa mu bwoko bw’inyamaswa ziri mu kaga ko kugabanuka ku rwego rw’isi, ariko umubare wazo mu Buyapani bivugwa ko wikubye gatatu kuva mu mwaka wa 2012, ahanini bitewe n’igabanuka ry’ibikorwa byo guhiga.
Abahanga bavuga ko ihindagurika ry’ikirere ryatumye umusaruro w’ibiribwa bisanzwe biribwa n’izi nyamaswa, nk’imbuto z’ibiti bya oak na beech, ugabanuka. Banavuga ko kugabanuka kw’abatuye mu byaro ndetse n’ubwiyongere bw’imirima yatawe na ba nyirayo byatumye izi nyamaswa zirushaho kwegera ahatuwe n’abantu zishaka ibiribwa.

