D-Day: Umunsi wahinduye amateka y’ intambara ya kabiri y’Isi
Tariki ya 6 Kamena 1944 ni umunsi wanditswe mu mateka y’ isi nk’ umwe mu minsi y’ ingenzi yabayeho mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’ Isi. Uyu munsi uzwi nka D-Day, wabaye igihe ingabo z’ ibihugu byari bihanganye n’ Ubudage bw’ abanazi zatangizaga igitero gikomeye ku nkombe za Normandy mu majyaruguru y’ u Bufaransa. Iki gikorwa cyabaye intangiriro y’ urugendo rwo kubohora u Burayi bwari bwarigaruriwe n’ ingabo za Abanazi, ndetse kigira uruhare rukomeye mu kurangiza intambara yari imaze imyaka myinshi ihitana abantu benshi
D-Day ni izina ryahawe igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Overlord. Cyari cyateguwe mu ibanga rikomeye n’ ibihugu byari byishyize hamwe birimo Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, ubwami bw’ Ubwongereza, Canada ndetse n’ ibindi bihugu byari mu mpuzamashyaka yiswe Allies. Intego nyamukuru yari ugusenya ubutegetsi bw’ Abanazi bari bayobowe na Adolf Hitler no kubohora ibice byinshi by’ u Burayi byari byarafashwe n’ ingabo z’ u Budage.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 1944, abasirikare barenga ibihumbi 150 bambutse inyanja yitwa English Channel itandukanya Ubwongereza n’ Ubufaransa berekeza ku nkombe eshanu za Normandy zari zarahawe amazina ya Utah, Omaha, Gold, Juno na Sword. Iki gitero cyari kimwe mu bikorwa bya gisirikare binini byigeze bikorwa mu mateka, kuko cyahuje amato ibihumbi, indege nyinshi ndetse n’ abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye.
Nubwo iki igikorwa cyari cyateguwe neza, cyahuye n’ imbogamizi zikomeye. Ingabo z’ Abanazi zari zifite ibirindiro bikomeye ku nkombe kandi zari ziteguye guhangana n’ umwanzi. Ku nkombe ya Omaha by’ umwihariko, abasirikare benshi bahasize ubuzima kubera amasasu menshi n’ ubwirinzi bukomeye bw’ Abadage. Nyamara, nyuma y’ amasaha menshi y’ imirwano ikomeye, ingabo za Allies zabashije kugera ku ntego yazo yo kugenzura izo nkombe.
Intsinzi ya D-Day yabaye intambwe ikomeye mu rugamba rwo kubohora u Bufaransa no gukomeza gusunika inyuma ingabo z’ u Budage. Mu mezi yakurikiyeho, umujyi wa Paris warabohowe, maze ingabo za Allies zikomeza urugendo zerekeza mu Budage. Ibi byaje kurangira mu mwaka wa 1945, ubwo u Budage bwemeraga gutsindwa, bityo Intambara ya Kabiri y’ Isi igera ku musozo mu Burayi.
Kugeza uyu munsi, D-Day iribukwa nk’ ikimenyetso cy’ ubutwari, ubwitange n’ ubufatanye hagati y’ ibihugu byishyize hamwe mu guharanira amahoro n’ ubwisanzure. Buri mwaka, abayobozi, abasirikare bahoze ku rugamba ndetse n’ imiryango y’ ababuze ababo bahurira muri Normandy kugira ngo bunamire abazize iyo ntambara kandi bibuke uruhare rwabo mu guhindura amateka y’ isi.
D-Day si umunsi usanzwe mu mateka y’ isi, ahubwo ni ikimenyetso cy’ ukuntu ubufatanye, gutegura neza no kwitanga bishobora guhindura icyerekezo cy’ amateka. Nubwo waje uherekejwe n’ igihombo gikomeye cy’ ubuzima bw’ abantu, watanze icyizere cyo kubohora miliyoni z’abari barabuze ubwisanzure. Uyu munsi ukomeje kwibutsa amahanga akamaro ko kurengera amahoro, uburenganzira bwa muntu no gukemura amakimbirane mu nzira zubaka aho kwifashisha intambara.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

