Christian Eriksen ameze neza nyuma yo kugira ikibazo cy’ umutima mu ijoro ryakeye
Umunya-Denmark Christian Eriksen yagarutse cyane mu itangazamakuru nyuma yo kugira ikibazo cy’ umutima mu ijoro ryakeye, ibintu byateye impungenge abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi. Gusa, umuganga w’ ikipe y’igihugu ya Denmark, Morten Boesen, yahise atangaza ko uyu mukinnyi ameze neza ndetse ko ari gukurikiranwa n’ abaganga.
Uyu mugabo w’ imyaka 34 usanzwe ukinira ikipe ya Wolfsburg, ni umwe mu bakinnyi b’ ingenzi mu ikipe y’ igihugu ya Denmark. Mu ijoro ryekeye yaraye agize ikibazo cy’ umutima mu gihe yari ari mu kibuga mu mukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’ igihugu ya Denmark na Ukraine, ibintu byahise bikurura impungenge ku bakunzi be ndetse n’ ab’ umupira w’ amaguru. Iki kibazo yagize cyahise kinatuma umukino uhagarikwa burundu ku munota 65.
Mu ijoro rayekeye ubwo Eriksen yagira ikibazo cy'umutima (source: bbc.com)
Iki kibazo cyahise cyibutsa benshi ibyabaye muri Kamena 2021 mu marushanwa ya UEFA Euro, ubwo Eriksen yagwaga mu kibuga mu mukino wahuzaga Denmark na Finland. Icyo gihe yagize ikibazo gikomeye cy’ umutima cyatumye abaganga bamuvura byihutirwa ndetse aza no gukira nyuma y’ ubutabazi bwihariye bwakorewe aho umukino wari uri kubera.
Muri 2021 ubwo Eriksen yagira ikibazo cy'umutima (source: bbc.com)
Nyuma y’ icyo kibazo, Eriksen yashyizwemo inyunganiramutima (ICD), igikoresho gifasha kugenzura no gukosora imikorere y’ umutima igihe habaye ikibazo gikomeye. Nubwo icyo gikoresho cyamufashije gukomeza ubuzima bwe neza, cyagize ingaruka ku mwuga we mu Butaliyani.
Nubwo yahuye n’ ingorane zikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago, Eriksen yakomeje kwerekana ubushake n’umuhate byatumye agaruka mu rwego rwo hejuru ndetse akomeza gufasha amakipe akinira n’ikipe y’igihugu. Muri rusange Christian Eriksen amaze gutsinda ibitego 141, anatanga imipiri 192 yavuyemo ibitego mu mikino 861 mu marushanwa yose.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

