Vission Jeunesse Nouvelle FC ntigishaka kuguma mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle FC yo mu karere ka Rubavu isanzwe ikina icyiciro cya kabiri, itangaza ko uyu mwaka wa shampiyona ifite intumbero zo kwinjira mu cyiciro cya mbere. Ibi ikazabigeraho yifashishije impano z'abakiri bato isanzwe ifasha kuzamuka.

Sep 30, 2025 - 13:39
Sep 30, 2025 - 14:06
 0
Vission Jeunesse Nouvelle FC ntigishaka kuguma mu cyiciro cya kabiri

Iyi shampiyona y’icyiciro cya kabiri, izatangira kuwa 11 Ukwakira uyu mwaka; aho ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle FC izakira Nkombo FC yo mu karere ka Rusizi.

Iyi kipe yasoje umwaka ushize wa Shampiyona y'icyiciro cya kabiri iri ku mwanya wa 7 mu makipe 13, ifite intego zo kuzakina icyiciro cya mbere, nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wayo Frère Ringuyeneza Vital, mu nteko rusange ngaruka mwaka y'abanyamuryango bayo.

Ati “Mwabonye ku itangazo ryatanzwe na FERWAFA ko uko amakipe azagenda atsinda mu cyiciro cya kabiri hari ibihembo bihari; ikindi nanone hari amakipe ane muri buri tsinda agomba kuzagenda agahura n’andi agakina akavamo azamuka.”

Ubusanzwe icyiciro cya kabiri kigira amatsinda abiri, aho amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ariyo ahura akishakamo azamuka. Kuba umubare wariyongereye ukava kuri abiri ukagera kuri ane; ubuyobozi bw'iyi kipe bubibonamo amahirwe.

Perezida yakomeje agira ati “ubushize yari amakipe abiri, ariko ubu yariyongereye; ni nayo mpamvu navuze ya ntumbero yacu yo kuzamuka iracyahari ni ihame, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ba bana bacu bibone muri ya makipe ane kugira ngo tuzibone muri yayandi abiri.”

Mu kugera ku ntego, iyi kipe ifite gahunda yo gukinisha abakiri bato aho byibura mu ikipe ibanza hagomba kubamo abakinnyi batanu bakiri bato. Ibi bigashimangira intego y'umuryango wa Vision Jeunesse Nouvelle ari nawo VJN FC ishamikiyeho.

Perezida ati “Umwihariko wacu twebwe turarera, Vision Jeunesse Nouvelle ntabwo ari ikipe, ni ikigo gifite n’ibindi bikorwa bitandukanye. Twagiye tubigaragaza dufite amakipe y’abana kuva munsi y’imyaka 8, 12, 15, 17 ndetse na 20.”

“Icyo twimwirije imbere ni ugufasha wa mwana kuzamura ya mpano ye. Ubwo rero ntabwo turakorana n’abasaza cyangwa abagabo; ntabwo iyo yaba ari Vision Jeunesse Nouvelle, intumbero yacu ni ugufata abana twareze n’abandi bari mu marerero hano I Rubavu tukabaha umwanya.”

Prezida wa Vision Jeunesse Nouvelle FC Vital Ringuyeneza kandi, yasabye abafana, abafatanyabikorwa ndetse n'abandi bashoramari kuyiba hafi by'umwihariko ku munsi yiteguraho kumurika abakinnyi bayo.

Vision Jeunesse Nouvelle FC iritegura umunsi wo kwerekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’abandi bakina mu bindi byiciro; uyu munsi uzahuzwa n’umunsi wa Vision Jeunesse Nouvelle uzaba tariki ya 09 Ukwakira uyu mwaka.

Iyi kipe kandi yagaragaje umwambaro w'abafana bayo. Mu myiteguro ya Shampiyona, yakinnye imikino ibiri ya gicuti aho yanganyije na Rutsiro FC ndetse na Marines FC zose zo mu cyiciro cya mbere.

Vision Jeunesse Nouvelle FC izakira na Nkombo FC yo mu karere ka Rusizi ku munsi wa mbere w'icyiciro cya Kabiri, ni mu gihe ku munsi wa kabiri w'iyi Shampiyona, izasura Nyanza FC. Biteganyijwe ko tari ya 9 Ukwakira, iyi kipe izerekana abakinnyi bazayifasha muri uyu mwaka, ndetse n'abandi bakina mu bindi byiciro.

Vision Jeunesse Nouvelle FC yerekanye umwambaro w'abafana bayo