Kigali :Yanzwe na se ntibyamubuza kuba icyamamare
Kaduhire Ernestine uzwi ku izina rya Kadudu ni umwe mu bamaze kumenyerwa mu bitaramo by’urwenya bizwi nka Gen-Z comedy bitegurwa n’umunyarwenya Fally Merci.

Ari mu batangiranye nabyo, ndetse akagira umwihariko wo kuba mu bakobwa bake bagaragara muri ibi bitaramo kandi akanaba mu bakundwa mu gihe aserutse. Ubwo yari mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri radiyo B&B Kigali, yagaragaje ubuzima bugoye yanyuzemo nyuma y’uko we n’abavandimwe bihakanwe na se.
Umunyamakuru yamubajije umuntu w’igitsina gore yumva watumirwa muri Gen-Z bikamushimisha, uyu munyarwenyakazi avuga ko yifuza kwibona aho Nyakubahwa Jeannette Kagame atanga ikiganiro, kubera ko ashyigikira umwari n’umutegarugori.
Bamubajije icyo yamubwira cyangwa ibyo yamubaza bahuye, uyu munyarwenya yabanje kumushimira nyuma afatwa n’amarangamutima araturika ararira.
Ati “Wenda si ibigo by’amashuri gusa yashinze, n’amashuri asanzwe hari ukuntu banyuzagamo bakaduha ibikoresho by’isuku, wenda nkatwe twivira mu miryango ikennye twagiraga ibyo tubona, mba numva ari ikintu yakoze cyiza cyanye.”
Arakomeza ati “Ibindi navuga, ni ukumusaba ko yabikomeza, cyane cyane mu bigo by’ibyaro haba hariyo abana benshi bababaye, badafite ibikoresho by’isuku; mba numva nyine babikora bikagera ku bigo byinshi by’ibyaro .”
Umunyamakuru yamubajije niba ibyo amaze kuvuga hari aho bihuriye n’ubuzima bwe bitewe n’uko yafashwe n’amarangamutima, asobanura uburyo se umubyara yabihakanye.
Ati “Nyine Papa yaratubyaye noneho aratwihakana avuga ko tutari abe, dukura turerwa no kwa sogokuru ari bo batumenyera buri kimwe nabo nta bushobozi bari bafite.”
Akomeza agira ati “Noneho ku ishuri nyine muri ibyo bikoresho byazaga hari umwarimu w’umukobwa, nkamubwira akampaho, n’utwenda tw’imbere. Niyo mpamvu nabivuze.”
Kadudu kandi yasobanuye ko uru rwenya rwa Gen-Z agaragaramo rwatumye yiyakira, kuko mbere yumvaga ko nta muntu ushobora kumwumva; ashimira Fally Merci utegura ibi bitaramo watumye yongera gusabana n’abandi.
Ati “Cyera hari umuntu wigeze kutubwira, yari njyewe na barumuna banjye; aratubwira ngo ubundi abana banzwe na se ni nde wabakunda! Nari narihebye numva ko nta muntu ushobora kunkunda, ko ntawe ushobora kunyumva; ariko nyine Merci yatumye numva ko hari abantu bankunda kandi tudafitanye isano.”
Uyu munyarwenya avuga ko mu bikorwa bye by’urwenya aterwa imbaraga n’ubuzima bubi yanyuzemo. Asaba abakobwa bagenzi be bifite ibibazo gufata ubuzima barimo nk’ishuri bazagera aho bakaritsinda, ibyo baciyemo bikaba ubuhamya.