Espagne: Carlo Ancelotti yakatiwe gufungwa umwaka umwe
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’urukiko rwa Espagne nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza imisoro, ariko ntazajyanwa muri gereza.
Uyu mugabo wahoze atoza Ikipe ya Real Madrid yarangije manda ye ya kabiri ayitoza mu mpera z’umwaka ushize ahita ajya gutoza Brazil.
Anceloti w’imyaka 66 watoje amakipe arimo Chelsea, Everton, PSG na Real Madrid, yashinjwaga ko atishyuye imisoro ingana na miliyoni 1 y’amayero ku mushahara yahawe ubwo yatozaga Real Madrid bwa mbere hagati ya 2013 na 2015.
Nubwo atazafungwa, yasabwe kwishyura nibura ihazabu ya miliyoni 333 z’amapawundi. Amategeko yo muri Espagne ateganya ko umuntu uhamijwe icyaha kitarimo urugomo kandi nta yindi myitwarire mibi ya mbere afite, adakunze koherezwa muri gereza iyo igihano cyatanzwe kitarengeje amezi 24.
Muri uyu mwaka wa 2025, Ancelotti yari yavugiye mu rukiko agira ati "Sinigeze nshaka gukora uburiganya na rimwe.”
Yavuze ko ikipe ya Real Madrid yamuhaye umushahara ushimishije wa miliyoni 6 z’amayero (angana na miliyoni 5.1 z’amapawundi), nyuma ibigendanye n’uburyo imisoro yishyurwa akaba yarabihariye abamufasha mu by’imari.
Yabisobanuye agira ati “Numvaga ari ibisanzwe kuko icyo gihe abakinnyi bose n’umutoza wambanjirije babigenzaga gutyo.”
Ubusanzwe si ku nshuro yambere abatoza cyangwa abakinnyi bakomeye bo muri Espagne bagaragaye mu bibazo nk’ibi. Lionel Messi yakatiwe gufungwa amezi 21 mu 2017 ariko bihindurwamo ihazabu y’amayero ibihumbi 252, ntiyajyanwa muri gereza.
Cristiano Ronaldo yemeye kwishyura ihazabu ya miliyoni 18.8 z’amayero mu 2019. Jose Mourinho, nawe wahoze atoza Real Madrid, yaciwe ihazabu ya miliyoni 2.2 z’amayero kubera ikibazo nk’iki ubwo yatozaga Real Madrid mu 2011-2012.
Lucien KAMANZI
