Amatike y’igitaramo cya Bosco Nshuti yageze hanze
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Kigali Serena Hotel, kikazaba mu rwego rwo kumurika Album nshya igizwe n’indirimbo 10, aho azafatira n’amashusho yazo Bosco Nshuti yatangaje ko New Melody Choir iri mu makorali akomeye mu Rwanda na yo izifatanya na we mu kuramya Imana . biteganyijwe kandi ko hazaba hari n’abandi bashyitsi bazatangazwa mu minsi iri imbere
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Bosco Nshuti yavuze ko iyi Album izaba ifite umwihariko udasanzwe kuko abazitabira igitaramo ari bo bazagira uruhare mu guhitamo izina ryayo.
Ati: "Izina ryayo abazahagera bazahava barimenye kandi bazagira uruhare mu kurihitamo”.
Yavuze kandi ko Album izaba igizwe n’indirimbo zimwe zisanzwe zamaze gusohoka n’izindi nshya zizumvwa ku nshuro ya mbere kuri uwo munsi, zose zikaba zibanda ku rukundo rw’Imana no ku butumwa bw’ibyiringiro, ariko hakabamo n’izindi zishingiye ku ihishurirwa rishya Imana yamuhaye.
Uyu muramyi kandi ni umwe mu bahanzi bo muri ADEPR bamaze gutaramira inshuro nyinshi mu Burayi, aho yakoreye ibitaramo bitandukanye by’ivugabutumwa mu bihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage n’ahandi.

