Umunyamideli Shaddyboo yatangaje ko yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we

Uyu munyamideli mu itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, yashimangiye ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuva mu bihe by’umwijima ndetse no guhura n’ubuntu bw’Imana. Shaddyboo yavuze ko umugore abantu babonaga mu mashusho ye yo hambere atakiri we. ndetse ko yanyuze mu buzima bwo kubura amahoro, urujijo ndetse no gushakira amahoro aho atari

Jul 3, 2026 - 17:04
Jul 3, 2026 - 18:25
 0
Umunyamideli Shaddyboo yatangaje ko yakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza we

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko azongera gusangiza abantu zimwe muri videwo ze za kera, atari ukubera ko akumbuye ubuzima yabagamo, ahubwo ari ukugira ngo abantu babone ko impinduka zishoboka.

Yagize ati: "Ndizera rwose ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije kumpindura nanjye, nizera ko urugendo rwanjye ruzabera abandi urugero rw’uko impinduka zishoboka."

Yakomeje avuga ko azi neza uburemere bwo kubaho umuntu yaratakaye, akishora mu ngeso mbi ndetse no kwiheba mu mutima. Yagaragaje ko inzoga zitigeze zimukiza ibibazo, ahubwo ko zarushijeho kumutandukanya n’ubuzima Imana yamugeneye.

Yihanganishije abantu bahanganye n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, ababwira ko bakwiriye guhitamo gukira aho gukomeza kubaho mu gahinda gakabije.

Shaddyboo yanasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, ababwira ko urukundo, uburere n’ubuyobozi babaha ari byo bizagena ejo hazaza habo.

Shadia Mbabazi yavuze ko yahisemo gusangiza abantu ubuhamya bwe atari ukwishyira hejuru, ahubwo ari ukugira ngo ubuzima bwe bubere abandi icyizere cy’uko umuntu ashobora guhinduka no gutangira ubuzima bushya.