Mu myaka 6 Abanyarwanda bagera kuri 297 biganjemo urubyiruko bamaze gucuruzwa
Mu myaka itatu ishize, abasaga ibihumbi 2000 ku isi bamaze gucuruzwa. Naho mu Rwanda, mu myaka itandatu gusa hamaze gucuruzwa abagera kuri 297 biganjemo urubyiruko kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, umubare munini ukaba uw'igitsina gore.
Mu icuruzwa ry'abantu ryagaragaye mu Rwanda, harimo irikorerwa imbere mu gihugu nk'aho abakobwa bakoreshwa mu busambanyi bunyuze mu ma hotel no mu tubari; ndetse n'iryambukiranya imipaka aho ryifashisha imbuga nkoranyambaga ndetse n'amatsinda aba akorera imbere mu gihugu, n'andi mayeri atandukanye.
Umwe mu rubyiruko rw'u Rwanda rwacurujwe, avuga uburyo yisanze mu gihugu cya Myanmar akoreshwa imirimo y'uburetwa, mu gihe yahamagawe agiye gukora ubucururuzi mu gihugu cya Thailand.
Ati "Haciyemo umwanya rero, abararaga muri icyo cyumba nararagamo baratashye; bari urubyiruko rwo mu gihugu cya Ethiopia. Mu kuza rero bansanze aho babona ndi mushyashya, batangira kumbaza bati waje gukora iki; ndababwira nti navuye mu rugo nje gushaka ubuzima, ndashaka iterambere mu buzima bwanjye."
Arongera "Baransubije bati, usa n'aho wayobye hano tumeze nk'aho turi ikuzimu; turakubitwa, dukubitishwa amashanyarazi, turamburwa. Nabasanze bamaze nk'amezi umunani barambwira bati igihe cyose tumaze hano ntabwo duhembwa. Arambwira ati dukora amasa 16 ku munsi, ndetse bamwe mu itsinda ry'abo twazanye abakoze akazi nabi barabishe."
Mukarugwiza Farida na Sindikubwabo Theodore, ni abayobozi b'imidugudu mu karere ka Rubavu. Bavuga ko bashingiye ku buhamya bumvise biteguye gusobanurira urubyiruko amayeri akoreshwa muri iri curuzwa ry'abantu, batibagiwe n'ababyeyi kuko abenshi badafite amakuru ahagije kuri iri curuzwa .
Farida yagize ati "Nshingiye no ku buhamya twahawe n'uriya musore, yankoze ahantu nk'umubyeyi; kuko uko yabisobanuraga numvaga mpagaze mu mwanya we ari ibintu yahuye nabyo bibabaje, urumva ndabyumva neza cyane no kuba ndi umuyobozi ndi tayali gusobanurira abaturage ariko nibanda cyane ku rubyiruko, mbasobanurira ubushukanyi buba mu icuruzwa ry'abantu n'uburyo bukorwamo."
Theodore nawe yunzemo ati "Ndibuze kujya negera abaturage cyane cyane kugira ngo duhanahane amakuru. Nkimara kumva ubuhamya numvise uriya musore yaraciye mu bintu bigoranye ndetse bitoroshye, uko nabyakiriye numva ko n'ubundi ababyeyi akenshi bamwe ntabwo bajya babyumva ariko nkanjye wabyumvise ndibwegere ababyeyi bagenzi banjye mbumvishe."
Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa ry'abantu Kayitesi Justine, yagaragaje ko icuruzwa ry'abantu rigenda rihindura amayeri, asaba inzego zitanduka gufasha abaturage kumenya uburyo iki cyaha gikorwamo, kugira ngo babashe kugikumira no kucyirinda.
Yagize ati "Hari amayeri akoreshwa aho kugeza ubu umuntu wicaye hano cyangwa se undi usobanutse, wize nawe yisanga yageze muri icyo cyiciro cyo kuba yacuruzwa kubera amayeri akoreshwa kandi ahishe."
Akomeza ashimangira ko "Niyo mpamvu dukwiriye kuba maso, igihugu cyacu, urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, twese uko duteraniye aha turi intumwa za rubanda; turi intumwa z'abaturage kugira ngo tubashe kubashishikariza haba mu nteko kugira ngo buri muntu abashe kumenya ko iki cyaha gifite amayeri akomeye."
Icyaha cy'icuruzwa ry'abantu rikorewe imbere mu gihugu, gihanishwa kuva ku myaka 10 kugera ku myaka 15 y'igifungo, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyoni 10K na miliyoni 15K.
Ni mu gihe uwakoze iki cyaha mu buryo bwambukiranya imipaka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugera kuri 25, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 20K kugera kuri 25K. Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rusaba inzego zirimo izakira abantu nk'ama hotels kugira amakenga, kuko ari hamwe mu hashobora kuba ikiraro cy'icuruzwa ry'abantu.
