Tariki 07 Kamena:umunsi wahinduye amateka y'isi, "Umurwa Yeruzalemu urafatwa"

Jun 7, 2026 - 08:51
 0
Tariki 07 Kamena:umunsi wahinduye amateka y'isi, "Umurwa Yeruzalemu urafatwa"

Tariki 07 Kamena ni umunsi w’amateka akomeye. Ku Isi bafashe umurwa wera, muri Afurika hapfuye Umwami, naho mu Rwanda habaye icyemezo cy’ubwiyemezamirimo. Dore ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi:

1.KU ISI YOSE: Yeruzalemu Yarafashwe  

Tariki 07 Kamena 1967, mu gihe cy’Intambara y'iminsi 6, ingabo za Israel zigaruriye umujyi wose wa "Yerusalemu" ndetse n’Urukuta rw’Amarira "Wailing Wall". Ni umunsi Abayahudi bita "Yerusalemu Day". Ibi byahinduye ikibazo cy’Abapalestine kuko umujyi wari usanzwe ugabanijwe hagati.

2.MURI AFURIKA: Urupfu rwa Mutesa II 

Tariki 07 Kamena 1971, " Edward Mutesa II"yapfiriye i Londres mu Bwongereza. Yari Umwami wa Bugande,ni nawe wabaye Perezida wa mbere wa Uganda. Yapfuye ahunga igitugu cya Perezida Idi Amin wari umaze kumwirukana ku butegetsi.byababaje Abaganda cyane kuko yari ikimenyetso cy’umuco wabo.

3.MU RWANDA: RPF yemeje gahunda yo Kubaka igihugu 

Tariki 07 Kamena 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, "RPF-Inkotanyi" Basohoye itangazo rivuga ko intego yabo ari uguhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe. Iki cyerekanye ko batari baje kurwana gusa, ahubwo bari bafite gahunda yo kubaka Igihugu. Iminsi 3 gusa nyuma y’aho, tariki 10 Kamena, bafashe Kigali.

4. Ibihangange byavutse uyu munsi Tariki 7 Kamena 

1. 1848 - Paul Gauguin

Umuhanzi ukomeye w’Umufaransa. Ni umwe mu batangije ubuhanzi bushya bwitwa "Post-Impressionism". Yavukiye i Paris.

2. 1958 - Prince Rogers 

Umucuranzi, umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umuhollywood. Izina rye nyaryo ni Prince Rogers Nelson. Azwi ku ndirimbo nka _Purple Rain_ na _Kiss_. Yatsindiye ibihembo 7 bya Grammy. Yapfuye mu 2016.

3. 1966 - Mark Wahlberg 

Umukinnyi wa filime na producer ukomeye muri Hollywood. Yabanje kuba umuraperi witwa "Marky Mark" mbere yo kujya gukina filime nka _The Departed_ na _Transformers_.

5. Ibihangange byapfuye uyu munsi Tariki 07 Kamena

1. 1971 - Sir Edward Mutesa II

Umwami wa Buganda na Perezida wa mbere wa Uganda. Yapfiriye mu buhungiro mu Bwongereza afite imyaka 47, azira indwara z’umutima.

2. 1980 - Henry Miller

Umwanditsi w’ibitabo w’Umuhollywood. Azwi cyane ku gitabo cye _Tropic of Cancer_. Ibitabo bye byari biteye impaka kuko byavugaga ku buzima nyabwo. Yapfuye afite imyaka 88.

3. 2014 - John Spence

Umukinnyi w’icyamamare wa cricket ukomoka muri Afrika y’Epfo. Yakinnye mu ikipe y’igihugu kenshi.

6.lbyaranze iyi Tariki muri Siporo 

.Tariki 6 Kamena 1946 nibwo shampiyona ya basket ikomeye ku isi, National Basketball Association, yashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye yitwa Basketball Association of America (BAA), nyuma Tariki 3 Kanama 1949 yitwa National Basketball Association (NBA).

. Mu 1944, imikino yose ya shampiyona ya Major League Baseball (MLB) yari iteganijwe ku ya 6 Kamena 1944 yarasubitswe mu rwego rwo kwihuriza hamwe mu bihe by'umubabaro n' ubwoba, ubwo ingabo z' Abanyamerika, abongereza n’ abanya- Canada zagabye igitero i Normandy mu Bufaransa mu ntambara ya kabiri y'isi ku munsi wiswe D- Day

.Tariki 6 kandi muri Kamena mu 1976, Boston Celtics yegukana igikombe cya NBA itsinze Phoenix Suns ku mukino wa 6 wa Final. Icyo gihe yegukanye igikombe cya NBA cya 13 mu mateka yayo.

INKOMOKO 

. https://mfa.gov.il

. https://Knesset.gov.il

. https://Britannica.com

. https://CNLG.gov.rw

. https://RPF

-Inkotanyi.com

.............

By Jane Uwamwiza