Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola”RDB yavuze ko nta Munyamahanga wanyuze muri DRC mu minsi 30 ishize wemerewe kwinjira mu gihu “
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko hamwe n’ingamba zashyizweho zigamije gukumira icyorezo cya Ebola, ibikorwa byose mu Gihugu bikomeje nk’uko bisanzwe.
Ibikorwa birimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo zo hirya no hino birakomeza nkuko bisanzwe.
Ingamba zafashwe zirimo ko : Abanyamahanga banyuze muri DRC mu minsi 30 ishize ntibemerewe kwinjira ariko Abanyarwanda n’abaturage batuye mu Rwanda bemerewe kwinjira, bagahita bajya mu kato ndetse no gakaza igenzura ku mipaka yo ku butaka no ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Itangazo rya RDB ryo ku wa Mbere rivuga ko izi ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda, abashyitsi n’inyamaswa. Kugeza ubu nta Munyarwanda n’umwe urandura Ebola.

Jane Uwamwiza