Dore ibitangaza birindwi biri ku isi utaruzi.

Mu mateka y’isi, abantu bakoze ibikorwa byinshi by’ubwubatsi n’ubugeni byabaye ibimenyetso bikomeye by’umuco n’ iterambere ry’ ibihugu bitandukanye. Mu mwaka wa 2007, habaye amatora mpuzamahanga yateguwe na New7Wonders Foundation hagamijwe gutoranya ibitangaza birindwi bishya byiswe “The 7 New Wonders of the World/ 7 merveilles du monde”.

May 26, 2026 - 13:46
May 26, 2026 - 14:43
 0
Dore ibitangaza birindwi biri ku isi utaruzi.

Icya mbere muri ibi bitangaza ni Great Wall of China. Uru rukuta rurerure rwubatswe mu Bushinwa rwamaze imyaka myinshi rwagurwa n’abami batandukanye hagamijwe kurinda igihugu ibitero by’abanyamahanga. Rufite uburebure bw’ibilometero ibihumbi byinshi kandi rwubatswe mu misozi no mu bibaya, ibintu byatangaje benshi kubera uburyo rwakozwe mu bihe bya kera nta koranabuhanga rihanitse ryariho.

Ikindi gitangaza ni Petra yo muri Jordan. Petra ni umujyi wa kera wubatswe mu bitare bitukura, ukaba warakoreshwaga nk’ikorwa ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Inyubako zawo zacukuwe mu mabuye zikomeje gutangaza abantu kubera ubuhanga bw’abawubatse.

Muri Brazil hari Christ the Redeemer, igishushanyo kinini cya Yezu Kristu gifite uburebure bwa metero zirenga 30. Cyubatse hejuru y’umusozi wa Corcovado kandi gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro n’ubumwe muri Brazil ndetse no ku isi yose.

Hari kandi Machu Picchu, umujyi wa kera w’aba-Inca wubatse mu misozi miremire ya Andes muri Peru. Uyu mujyi wubatswe ahantu hakomeye cyane ku buryo benshi bibaza uburyo abaturage bo hambere bawugezeho kandi bakawubaka neza gutyo.

Mu gihugu cya Mexico haboneka Chichen Itza, umwe mu mijyi ikomeye y’aba-Maya. Uzwi cyane kubera piramide ya El Castillo yubatswe mu buryo bwerekana ubumenyi bari bafite mu mibare n’ikorwa ry’ikirere.

Mu Butaliyani hari Colosseum, ikibuga kinini cyakoreshwaga mu mikino n’intambara z’abarwanyi bazwi nka Gladiators. Cyubatswe mu kinyejana cya mbere kandi kikaba ari kimwe mu bimenyetso bikomeye by’Ubwami bw’Abaroma.

Icya nyuma ni Taj Mahal yo mu Buhinde. Taj Mahal yubatswe n’umwami Shah Jahan mu rwego rwo kwibuka umugore we Mumtaz Mahal. Iyi nyubako yubakishijwe amabuye y’umweru kandi izwi nk’ikimenyetso cy’urukundo nyakuri.

Ibi bitangaza byatoranyijwe hashingiwe ku mateka yabyo, ubwiza ndetse n’uburyo byubatswe mu buryo budasanzwe. Kugeza uyu munsi, bikomeje gukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi. Buri gitangaza gifite inkuru yihariye kandi Ibi bikorwa byerekana ko n’ubwo ibihe bihinduka, umurage w’abakurambere ukomeza kubaho no gutangaza isi yose.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA