Ngoma : Nyirabasinga Epiphanie ufite ubumuga ahamya ko umuntu ufite ubumuga nawe ashoboye
Nyirabasinga Epiphanie ni umukozi ku bitaro by’icyitegererezo bya Kibungo mu karere ka Ngoma yagize ubumuga bw’ingingo akuze yaje kugira amahirwe yo kwiga mu kigo cya Gatagara n’ababyeyi be bamuba hafi bamwitaho.

Nyirabasinga yaje no kujya kwiga kaminuza akurikira ishami ry’ubuzima kuri ubu amaze imyaka itandatu akora mu isuzumiro ry’ibi bitaro bya Kibungo . Avuga ko mu kazi hari benshi bamwigiraho ndetse bamusaba ubufasha nubwo mu mbaraga ze haribimugora. Ati’’Iyo hano haje umuganga mushya abanza kungirira impuhwe ariko uko iminsi igenda ishira bagenda babona ibikorwa byanjye bamwe bakansaba ubufasha kuba mfite ubumuga bw’urugingo si uko ntashoboye kuko ntawampa akazi ngo mbure kugakora neza icyo bamfashaho ni ukundinda akazi gatuma mpagarara amasaha menshi naho nta mukozi untanga kugera ku kazi kuko isaa moya za mu gitondo mbanahageze ni ukuri ndagaya cyane nka nababazwa n’abantu bafite ubumuga bagisabiriza kuko turashoboye .Buriya umuntu ufite ubumuga yakora akazi gahwanye n’imbaraga ze atiriwe aba umuzigo kuri sosiyete .Leta yacu ntirobanura abantu bafite ubumuga bishyize hamwe bafashwa uko batangira akazi mu gihe batagize amahirwe yo kwiga bagakora imirimo iciriritse ariko ibafasha kwiteza imbere .’’
Ibarura rusange rya kozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ryagaragaje ko mu karere ka Ngoma mu mwaka 2022 abantu bafite ubumuga bagera 13,165 .
Uwayezu Mediatrice /Ngoma