Ngoma :Barasaba ko abana bafite ubumuga nabo bashyirwa mu ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Nyagatugunda mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma bagera kuri 31 bafite abana bavukanye ubumuga butandukanye bavuga ko bagorwaga n’ubuzima bw’abana babo bamwe bakagira ipfunwe ryo kujyana abana babo ku ishuri kuko bari badafite ubushobozi bwo kubabonera ibisabwa ariko ko nyuma yo kwishyira hamwe byabafashije kwita kubana babo babakaba bigana n’abandi kandi batsinda.

Apr 23, 2024 - 15:43
 0
Ngoma :Barasaba ko abana bafite ubumuga  nabo  bashyirwa mu ishuri
: :
playing

Uyu ni  Niyonsenga Valentine ati’’Nahoranaga ipfunwe ryo kuba mfite umwana ufite ubumuga numvaga ko kujya mu bandi nanjye ubwanjye banseka ariko nzakubona hari abandi babyeyi bafite abana bafite ubumuga bansaba ko twajya mu itsinda nkababyeyi bahuje ibibazo twigishwa kudoda ,duhabwa n’imashini kugira ngo tujye tudodera abana bacu imyenda cyane ko abantu bafite ubumuga baca imyenda vuba bitewe n’ubumuga baba bafite nyuma twaje kugirana ibiganiro bamwe batubwira ko abana bafite ubumuga bajya kwiga bagatsinda ni muri urwo rwego uwanjye namujyanyeyo kuri ubu n’umwana utsinda ku ishuri aho nageze nitinya ntinya kumwerekana niho ngeze nishima kubera uko atsinda’’.

 Maniragena Juli nawe ntaho atandukaniye na mugenzi we ahamya ko yahoraga ahisha umwana we . Ati’’Nabonaga pampegisi bingoye kubera umwana wanjye binsaba ko ayambara nyuma aho nagiriye mu itsinda kuri ubu nubwo ntabona ibyo ansaba byose ariko iri tsinda ryaramfashije kuko numvaga ko ntamujyana aho abandi bana bari .Aba babyeyi baje kunganiza mujyana kwiga ubu ku ishuri nubwo afite ubumuga bukomatanyije ariko mbona uko bwije nuko bucya hari icyo amenya bitandukanye nuko yirirwaga mu nzu ndagira inama ababyeyi bacyumva ko abana bafite ubumuga batajyanwa aho abandi bari bibeshya ni byiza ko banabajyana kwiga kuko nabo batsinda’’ .

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutabaheza bababuze uburenganzira bwo kwiga ndetse bakirinda no kubita amazina adakwiye. Ati’’Nibyo koko muri aka karere turacyafite ababyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga bumva ko ntacyo abakimariye umuryango , ariko abo babbyeyi niba hari aho bakiri turabasaba ko bahindura imyumvire bagafasha aba bana babajyana ku ishuri .’’

Ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ryagaragaje ko mu karere  ka Ngoma mu mwaka 2023  abantu bafite ubumuga bagera 13,165 harimo n’abana bato .

Uwayezu Mediatrice  /Ngoma