Urubyiruko rugize Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rigiye gutorezwa-Gabiro

Jul 2, 2026 - 11:03
Jul 2, 2026 - 12:20
 0
Urubyiruko rugize Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rigiye gutorezwa-Gabiro

Kuri uyu wa Gatatu, urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16, rwageze mu Kigo cya CTC-Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho rugiye gutorezwa kugeza tariki 10 Kanama 2026.

Bazahabwa inyigisho zo kubafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kuranga u Rwanda no gusobanukirwa amateka yarwo no kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye Indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 13, n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza.

By Jane Uwamwiza