NBA FINALS: New York Knicks yatsinze San Antonio Spurs umukino wa mbere.

Ikipe ya New York Knicks yatangiye neza urugendo rwo gushaka igikombe cya NBA nyuma yo gutsinda San Antonio Spurs amanota 105-95 mu mukino wa mbere wa NBA Finals wabereye i San Antonio. Nyuma yo gusubira inyuma amanota 14 hagati mu mukino, Knicks yagarutse mu gice cya kabiri itsinda ibifashijwemo na Julen Brunson.

Jun 4, 2026 - 10:54
Jun 4, 2026 - 11:17
 0
NBA FINALS: New York Knicks yatsinze San Antonio Spurs umukino wa mbere.

New York Knicks yinjiye muri uyu mukino nk ’ikipe yari yitezweho gukora ibitangaza nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma wa NBA ku nshuro ya mbere kuva mu 1999. Nubwo San Antonio Spurs yari iri imbere y’abafana bayo kandi ifite inyenyeri nka Victor Wembanyama, Knicks yagaragaje umutima ukomeye ndetse n’ubunararibonye mu bihe bikomeye bitandukange by’ umukino.

Mu gice cya mbere, Spurs ni yo yari kwitwara neza cyane, kuko yashoje igice cya mbere iyoboye umukino ku manota 55 kuri 48. Abakinnyi nka Julian Champagnie na Dylan Harper bafashije Spurs gukomeza gushyira igitutu kuri Knicks, mu gihe Jalen Brunson yari akomeje kugerageza kugumisha  ikipe ye mu mukino.

Ariko ibintu byahindutse mu gice cya kabiri. Knicks yagarutse ifite imbaraga nshya ndetse igabanya ikinyuranyo kugeza ubwo amakipe yombi yanganyije amanota 76-76 nyuma y’ agace ka gatatu. Icyo gihe ni bwo habonetse impinduka zikomeye zagaragaje ko Knicks ishobora gutwara umukino.

 

Jalen Brunson yabaye umukinnyi mwiza mu mukino nyuma yo gutsinda amanota 30, harimo 13 yatsinze mu gace ka nyuma. Karl-Anthony Towns na we yagize uruhare rukomeye atsinda amanota 18 anakusanya rebounds 12, mu gihe OG Anunoby yaje kwitwara neza atsinda amanota 17. Aba bakinnyi bafashije Knicks kurangiza umukino batsinze amanota 11 yikurikiranya mu minota ya nyuma.

Ku ruhande rwa Spurs, Victor Wembanyama yatsinze amanota 26 anakusanya rebounds 12, ariko ntiyabashije gukomeza urwego rwiza rw’ imikinire mu bihe bya nyuma by’ umukino. De’Aaron Fox na we yagize umukino utari mwiza, ibintu byagize ingaruka ku musaruro w’ ikipe ye muri rusange.

Iyi ntsinzi ni amateka kuri Knicks kuko yabaye ikipe ya mbere ibashije gutsindira Spurs umukino wa mbere wa NBA Finals. Iyi ntsinzi kandi yatumye Knicks ikomeza urugendo rwayo rwo kumara imikino 12 yikurikiranya ya kamarampaka idatsindwa, ibintu bishimangira ko iyi kipe iri mu bihe byiza cyane.

Nubwo hakiri indi mikino yo gukina, New York Knicks yamaze gutanga ubutumwa bukomeye ko yiteguye guhatanira igikombe kugeza ku musozo. Intsinzi yo hanze mu mukino wa mbere yahaye Knicks amahirwe akomeye yo gukomeza kuyobora uruhererekane rwo gutanguranwa intsinzi 4 mu mikino 7, mu gihe Spurs isabwa kwikosora mu mukino wa kabiri.

Abakunzi ba NBA bose ubu bahanze amaso umukino ukurikiyeho kugira ngo barebe niba Knicks izakomeza urugendo rwayo rwiza cyangwa niba Spurs izabasha kwihimura imbere y’abafana bayo. Uyu mukino uzaba mu rukerera rwa Tariki 7 saa munani n’ igice z’ urukerera.

 

Jacques Roger NSHIMIYIMANA