Marcus Rashford yageze muri Barcelone agaruka ku ntego afite

Umukinnyi w’umwongereza Marcus Rashford yatangaje ko yumva ari mu rugo nyuma yo gusinyira FC Barcelona, ku ntizanyo y’umwaka umwe, avuye muri Manchester United.

Jul 24, 2025 - 15:09
Jul 24, 2025 - 18:45
 0
Marcus Rashford yageze muri Barcelone agaruka ku ntego afite

Rashford w’imyaka 27 yinjiye mu ikipe ya Fc Barça avuye muri Manchester United ku bw’intizanyo y’amezi 12, ariko iyi kipe yo muri Espagne ifite amahitamo yo kumugura burundu mu mpeshyi ya 2026 ku mafaranga angana na £30.3m (ni ukuvuga miliyoni 35 z’amayero).

Marcus Rashford yabaye umunyongereza wa mbere usinyiye FC Barcelona nyuma ya Gary Lineker mu 1986; aje mu ikipe yegukanye La Liga n’igikombe cy’Igihugu (Copa del Rey) mu mwaka ushize.

Rashford yazamukiye mu ishuri rya Manchester United ry’abato. Yari amaze igihe adakina, kuva muri Ukuboza 2024 ubwo yavanwaga mu ikipe n’umutoza Ruben Amorim.

Icyo gihe yahise yoherezwa muri Aston Villa ku ntizanyo, aho yakiniye igice cya kabiri cy’umwaka w’imikino 2024/25.

Mu kwezi kwa Karindwi, byemejwe ko Rashford ari mu bakinnyi batanu babwiye ubuyobozi bwa United ko bashaka kuva muri iyi kipe.

 Mu kiganiro n'urubuga rwa YouTube rwa FC Barcelona, yagize ati "Ndishimye cyane. Barcelona ni ikipe y'inzozi z’abantu batandukanye, itwara ibikombe bikomeye. Icyo iyi kipe ihagarariye gifite agaciro kanini kuri njye. Numva meze nk’uri mu rugo. Ibi byatumye mpitamo kuza hano kuko ari ahantu hahurira impano kandi hatekanye."

Yakomeje agira ati "Ikindi cyatumye nza ni ibiganiro nagiranye na Hansi Flick. Ibyo yakoze mu mwaka ushize byari bihambaye. Kuyobora ikipe igizwe n’abato ikagera kure, none bakaba bagarutse biteguye byinshi, byanyeretse ko Barcelona ari ikipe ifite icyerekezo. Nshishikajwe no kwiga uburyo bakina hano."

Ikipe ya Fc Barcelona yemeye kwishyura umushahara wa Rashford wose mu gihe cy’intizanyo, nyuma y’uko uyu mukinnyi yemeye kugabanya ibyo ahembwa. Manchester United bizayifasha kuzigama hagati ya Miliyoni £14 na £15m mu mwaka utaha.

 Uyu Mwongereza uyuye muri shampiyona ya Espagne ari   mu bakinnyi 15 batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester United, ariko ibibazo hagati ye n’abatoza byamushyize inyuma.

N'ubwo yavuyemo mu buryo butavuzweho rumwe, Rashford yagize icyo avuga kuri Manchester United, ati: "Manchester United irimo guhinduka kandi bimaze igihe. Nta kintu kibi navuga kuko yabaye igice gikomeye mu buzima bwanjye, si mu mupira gusa. Ndayishimiye kandi nifuza ko yagera ku ntsinzi."

"Ndashaka gutwara ibikombe bikomeye kandi numva Barcelona ari ikipe ikwiye. Ifite abakinnyi bato bafite inyota yo gutsinda, nanjye nshaka kongera ubushobozi, ubunararibonye, no gufasha ikipe gutera imbere."

Yasoje avuga  ati "[Champions League] ni kimwe mu byo ikipe yarimo irwana kugira ngo igeremo umwaka ushize. Bari babuze gato. Uyu mwaka ndifuza kubafasha gutera intambwe. Barça ni ikipe ya kera yanditse amateka yo gutwara ibikombe bikomeye. Kuyiha intsinzi ni inzozi zanjye."

Umukinnyi Marcus Rashford yatsinze ibitego 138 mu mikino 426 akinira Manchester United kuva yinjira mu ikipe nkuru mu 2016, yegukana ibikombe 5 birimo FA Cup ebyiri, Calabao ebyiri na Europa League.

Lucien KAMANZI