CS Sfaxien Yo muri Tunisia itemerewe kugura abakinnyi yifuzaga Niyigena Clement wa APR FC
Iyi kipe ya CS Sfaxien yo mu giuhugu cya Tunisia yifuzaga myugariro mpuzamahanga wa APR FC Niyigena Clément, iri mu bihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho itemerewe kugura abakinnyi kugeza mu 2027.
Uyu myugariro wo hagati Niyigena Clément uheruka kuba umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025, akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye.
Imwe muri ayo makipe ni CS Sfaxien yo muri Tunisia aho yandikiye Ikipe ya APR FC iyisaba kuyigurisha uyu mukinnyi ku bihumbi 75$ (agera kuri miliyoni 108 Frw).
Gusa Ikipe ya APR FC ikaba idateganya kurekura uyu mukinnyi ukiyifitiye amasezerano y’umwaka nyuma y’uko isanze iyi kipe itanga amafaranga make ndetse ikaba idahagaze neza muri Shampiyona ya Tunisia, aho yabaye iya karindwi mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.
Uretse kuba CS Sfaxien idahagaze neza; kuwa 30 Kamena 2025 yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho igomba kumara inshuro eshatu itandikisha abakinnyi bashya kubera kwirukana abakozi bayo itubahirije ibiri mu masezerano.
Iyi kipe yashinzwe mu 1928, iheruka kwerura isaba abafana bayo kuyishyigikira bakayifasha gukemura ikibazo cy’amikoro make ifite.
Umuyobozi Mukuru wa Komite ishinzwe gufasha CS Sfaxien kuva mu bibazo ifite Mohamed Aloulou, yeguye kuri izo nshingano ku wa 8 Nyakanga 2025 kubera impamvu zitatangajwe.
Sibwo bwa mbere CS Sfaxien yifuje umukinnyi w’Umunyarwanda dore ko yigeze gukinamo Biramahire Abeddy ubwo yari avuye muri Police FC mu 2018, aho yaguzwe miliyoni 25 Frw ku masezerano y’imyaka itatu ariko akaba yarayimazemo umwaka umwe gusa agatandukana nayo.
Lucien KAMANZI
Niyigena Clement wa APR FC yifyzwaga na CS Sfaxien iri mu bihano
