Kigali: Urubyiruko rwiyemeje kurandura amakimbirane yo mu muryango
Bimwe mu bibazo byugarije umuryango Nyarwanda birimo amakimbirane ashingiye ku mitungo, intonganya, ubusinzi n’ibindi. ibi byose iyo bidakurikiranywe hakiri kare, bivamo za gatanya ibishobora kugira ingaruka ku muryango bitaretse n’abana babikuriramo.
Umurango Nyarwanda utari uwa Leta Family Unity Foundation warebye kure utekereza gutangiza amahugurwa mu rubyiruko agamije kurushishikariza kugira icyo rukora mu gutuma umuryango ubana neza, harimo no kumenya ahari ibibazo amakuru agatangwa kare iyo miryango ikabana neza.
Mukabahindi Flora uyobora Umuryango Family Unity Foundation arasobanura impamvu bahisemo guhugura urubyiruko mu gutanga umusanzu, kugira ngo bafashe imiryango kubana neza.
Ati "Twararebye dusanga urubyiruko rufite imbaraga nyinshi zatuma imiryango yongera kubana neza; tubigisha uburyo bashobora kuganiriza abagize umuryango mu gihe haba hajemo gushyamirana cyangwa amakimbirane. Turizera tudashidikanya ko bizatanga umusaruro ufatika."
Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rwahawe amahugurwa, bavuga ko bafite intego yo gutangira amakuru ku gihe kuhakigaragara ibibazo mu muryango kandi bigakemurwa.
Kaliza Evelyne ni umwe mu rubyiruko atuye mu karere ka Kicukiro wagize ati "Urubyiruko iyi gahunda tugomba kuyigira iyacu tukumva ko amakimbirane agomba gushira mu miryango tubigizemo uruhare; ndetse tukanabigisha ibyiza byo kubana mu mahoro kuko batagera ku iterambere mu gihe babana bashyamiranye."
Mvukiyumukiza Elysee nawe yungamo ati "Urubyiruko tugomba guhaguruka tukarwanya amakimbirane yo mu muryango, kuko akenshi bitangira tubibona ndetse tukumva ko aho byanze tugomba gutangira amakuru ku gihe bitaragera kure ahubwo tukabifatirana."
Inararibonye Bazatsinda Thomas wakoze mu nzego zishinzwe kubungabunga umuco, akaba yaranakoze mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda, nawe yitsa cyane kucyo urubyiruko rukwiye gukora mu gusigasira imibanire myiza y’umuryango Nyarwanda.
Ati "Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, bityo rero bagomba kugera mu byiciro byose birimo no kurandura amakimbirane mu miryango itandukanye; kuko barabishoboye kandi babikora neza bityo rero turabasaba umusanzu wabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane."
Amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko muri Kigali bagaragara mu mihanda, aho usanga abenshi bafite ababyeyi ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.
