Gasabo: Abakora Umwuga b’Ububumbyi bakiriye Inkunga ya Miliyoni 2 bahawe n’Umuryango wa Gikristo Salt and Light International

Umuryango wa gikristo Salt and Light International ku bufatanye n’Itorero Reformed Baptist Convention in Rwanda (RBCR) watanze inkunga ingana na miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) ku baturage bakora umwuga wo kubumba bo mu Karere ka Gasabo. Iyo nkunga yashyikirijwe ku mugaragaro na Rev. Dr. Bashaka Faustin, Perezida wa Salt and Light International akaba n’Umuyobozi Mukuru Ngishwanama mu Itorero RBCR, mu rwego rwo kubafasha kubona ikinyabiziga kizajya kibafasha gutwara umusaruro wabo ku masoko, bityo bagateza imbere ibikorwa byabo no kugabanya ubukene.

Nov 20, 2025 - 21:53
Nov 21, 2025 - 20:29
 0
Gasabo: Abakora Umwuga b’Ububumbyi bakiriye Inkunga ya Miliyoni 2 bahawe n’Umuryango wa Gikristo Salt and Light International

Ni inkunga yakiriwe n’abakorera uyu mwuga bibumbiye mu makoperative atandukanye, bavuga ko aya mafaranga azabafasha gukemura zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo mu kazi, zirimo uburyo buke bwo kugeza umusaruro ku isoko ndetse no gutwara inkwi bakoresha mu gucyanira ibumba.

Mukacyenda Émerance, umwe mu bakora uyu mwuga, yashimye iyi nkunga,  agira ati: “Mbere twahuraga n’imbogamizi zirimo ibikoresho bidahagije n’uburyo buke bwo kugeza ibicuruzwa ku isoko, ariko ubu turabona hari intambwe dutangiye gutera. Tugiye gukora neza.”

Sengiyumva Emmanuel, Umuyobozi w’amakoperative y’abakora umwuga wo kubumba mu Karere ka Gasabo, yavuze ko iyi nkunga ari intangiriro izafasha mu iterambere ryabo.

Yagize ati: “Inkunga ya miliyoni 2 twahawe n’umuryango wa gikristo Salt and Light International tugiye kuyongera n’andi kugira ngo tubone ikinyabiziga kizadufasha mu kazi kacu. Cyari kimwe mu bibazo bikomeye byatumaga tudashobora kugeza ibyo dukora ku masoko neza.”

Yakomeje avuga ko icyo kinyabiziga kizafasha kuzamura umusaruro no kongera inyungu ku banyamuryango b’amakoperative akora ububumbyi mu Karere ka Gasabo.

Bishop Dr. Antoine NZAYISENGA  ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu muryango Salt and Light International, yashimangiye ko iyi nkunga igamije guteza imbere ibikorwa by’abaturage no kubafasha kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu binyuze mu murimo bakora. Yasabye aba baturage gukorera hamwe no gushyira imbere ubufatanye kugira ngo intego bafite zo kwagura isoko ry’ibikorwa byabo zigerweho.

Yagize ati: “Turabasaba gukorera hamwe, mukarushaho kugira ishyaka n’ubunyangamugayo mu byo mukora. Iyo mufatanyije, nibwo mubasha kugera ku musaruro mwifuzaga kandi mugatanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu.”

Mu Karere ka Gasabo habarizwa amakoperative icyenda akora ububumbyi, agizwe n’abanyamuryango barenga 700. Ayo makoperative avuga ko agiye kwishakamo andi mafaranga angana na miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) kugira ngo abashe kugura imodoka igura miliyoni enye (4,000,000 Frw), izabafasha mu gutwara no kugeza umusaruro ku isoko uko bikwiye.