Ngoma:Abakora irondo ry’umwuga bahawe ibikoresho bizoroshya akazi
Abakora irondo ry'umwuga mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba bahawe ibikoresho birimo inkweto bigiye kubafasha gukora neza akazi kabo.
Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma bashyikirijwe ibi bikoresho bagaragaje ko babyishimiye bavuga ko bizabafasha kurushaho gukora neza akazi bashinzwe.
Tuyizere Etienne umaze igihe kinini akora irondo ry’umwuga yagize ati“Twishimiye cyane inkweto duhawe n’akarere kuko zizadufasha gukora irondo neza cyane cyane mu bihe by’imvura n’ahantu hari ibyondo. Tugiye kurushaho gukora akazi kacu kinyamwuga cyane ko n'umuyobozi yabidusabye akanatwizeza gukomeza kutuba hafi.”
Naho mugenzi we Uwineza Marie Claire yavuze ko mu bihe by'imvura akazi kajyaga kabagora cyane Ati’’Izi nkweto zizadufasha gukora irondo tudahangayikishijwe n’ibibazo by’imvura. Turasezeranya ko tugiye gukomeza gukorana n’abaturage mu kurinda umutekano w’aho dutuye.”
Niyonagira Nathalie umuyobozi w’akarere ka Ngoma yasabye abakora irondo kurushaho gukora akazi kabo kinyamwuga, bakarangwa n’ubunyangamugayo no guhora bari maso mu kurinda umutekano w’abaturage n’imitungo yabo.
Yagize ati’’Akazi mukora ni ingenzi mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Turabasaba kugakora kinyamwuga, mukirinda kujya ku irondo mwanyoye ibisindisha, kandi mukirinda guha abajura icyuho cyose cyatuma babangamira umutekano w’abaturage.’’
Mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma habarurwa abakora irondo ry’umwuga bagera ku ijana na mirongo itandatu na bane barimo abagore cumi na babiri . Abagize irondo ry'umwuga bagira uruhare rukomeye mu gufatanya n'izindi nzego n’abaturage mu kuwubungabunga gusa usanga hari abahatuye bagitaka kwibwa ibyabo kandi irondo rihari banatanga amafaranga yo kubahemba .
Uwayezu Mediatrice /Ngoma
