Korali Ambassadors of Christ yatangaje ibiciro by’amatike y’igitaramo gikomeye yise “God Painted Our Story”,

Ambassadors of Christ Choir yashyize hanze amatike y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ivuga ubutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Jun 10, 2026 - 10:17
Jun 10, 2026 - 10:31
 0
Korali Ambassadors of Christ yatangaje ibiciro by’amatike y’igitaramo gikomeye yise “God Painted Our Story”,

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo wo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike yashyizwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo buri wese abone umwanya umworoheye .

Iyi chorale kandi yagiye ikora ibikorwa bitandukanye muri ibyo bikorwa harimo gutera ibiti, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakorewe i Gitagata no mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, gusura no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rudakabukirwa mu Karere ka Gasabo, ndetse no gukora igikorwa cy’ivugabutumwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Mu myaka 30 ishize, Ambassadors of Christ yabaye imwe mu makorali afite uruhare runini mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo, ibiterane byo hanze, ingendo z’ivugabutumwa mu mahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.