Umukinnyi wa FC Barcelona Robert Lewandowski yigumuye ku ikipe y’ igihugu ya Pologne
Rutahizamu w’umunya Pologne Robert Lewandowski usanzwe unafite ibitego byinshi mu mateka y’ iyi kipe, yatangaje ko atazongera kuyikinira igihe cyose Michal Probierz akiri umutoza. Ibi byabaye nyuma yo kumwambura igitambaro cy'ubu kapiteni.
Uyu mukinnyi w’ imyaka 36 amaze gutsindira ikipe y’igihugu ibitego 85 mu mikino 158, ariko ntiyagaragaye mu rutonde rw’ abakinnyi barimo kwitabazwa mu mikino mpuzamahanga yo muri iki gihe.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Pologne (Polish FA) rivuga ko umutoza Probierz ubwe yibwiriye Lewandowski, ikipe yose ndetse n’ abatoza bungirije ko Piotr Zielinski ukinira Inter Milan ari we ugizwe kapiteni mushya, asimbuye Lewandowski wari usanganwe iki gitambaro.
Nyuma y’ iki cyemezo, Lewandowski ukinira FC Barcelona yanditse ku rukuta rwe rwa X ati "Dushingiye ku buryo ibintu byagenze no gutakarizwa icyizere n’ umutoza, nafashe icyemezo cyo kureka gukinira ikipe y’ igihugu ya Pologne mu gihe cyose azaba akiri umutoza."
Arongera ati "Nizeye ko nzongera kubona amahirwe yo gukinira abafana beza kurusha abandi ku isi."
Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Pologne ryatangaje kandi ko Probierz azagirana ikiganiro n’ itangazamakuru kuri uyu wa mbere, mbere y’ umukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’ isi bazahuramo na Finland ku wa Kabiri; aho azaba ari kumwe na Zielinski w’ imyaka 31 nka kapiteni.
Probierz w’ imyaka 52 yahawe inshingano zo gutoza Pologne muri Nzeri 2023, ariko ikipe ye yaje kurangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda D muri Euro 2024, iba igihugu cya mbere cyasezerewe muri iryo rushanwa.
Hagati aho ariko Pologne iri ku mwanya wa mbere mu itsinda G mu guhatanira itike y’ igikombe cy’ isi cya 2026 kizabera USA, Canada, na Mexique, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere.
NSHIMIYIMANA Jacques Roger
